Rayon Sports yatengushye Afhamia Lotfi wari wayibereye Umuvandimwe
Uwari umutoza wa Rayon Sports, Afhamia Lotfi, yatangaje ko yamaze kugeza ikirego muri FIFA yishyuza iyi kipe nyuma yo kumvikana bakica amasezerano.
Ku itariki 14 Ugushyingo 2025, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na Afhamia Lotfi ku bwumvikane bw’impande zombi. Nyuma yo gutandukana, byavuzwe ko ikipe ya Rayon Sports yoroherejwe cyane na Afhamia Lotfi ariko ikipe ntiyigeze yubahiriza ibyo bavuganye.
Uyu mutoza urimo kubarizwa mu gihugu cya Tunisia iwabo, kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata 2026, yatangaje ko kugeza ubu yamaze gutanga ikirego muri FIFA arega ikipe ya Rayon Sports kuko yamutengushye cyane.
Yagize ati “ Yego, narareze ariko ni umunyamategeko wanjye. Guhagarikwa kwa Rayon Sports, si ibyanjye wenda hari ibirego byinshi. Sinzi icyo umunyamategeko wanjye yaregeye. Namuhaye byose, ariko uku guhagarikwa wasanga ari ukubera ibirego byinshi.”
Afhamia Lotfi yatangaje kandi ko yatandukanye na Rayon Sports mu bushuti ariko bumvikana ko amafaranga bazayamwishyura mu byiciro, gusa kuva icyo gihe bumvikanye nta mafaranga arakira.
Yagize ati “ Sinishyuwe na Rayon Sports nabikoze bya gishuti, twumvikanye ko bazanyishyura mu byiciro. Ukwezi kwa 12, ukwezi kwa mbere, ntacyo nigeze mbona kugeza ubu. Ntacyo nabonye cya Rayon Sports nubwo nabikoze bya gishuti ariko birababaje, ntacyo nabikoraho.”
Afhami Lotfi muri iki kiganiro yagiranye na Radio/tv10, yatangaje ko umunyamategeko we amaze ukwezi n’igice yishyuza ikipe ya Rayon Sports. Uyu mutoza avuga ko icyatumye atandukana na Rayon Sports ari umusaruro nkene gusa watewe n’imikorere mibi y’ubuyobozi bwamunanije kuko nta mukinnyi yasabye yigeze ahabwa.
Iki kirego cya Rayon Sports gisanze igiheruka cyatumye bahagarikwa kwandikisha abakinnyi kugeza muri 2028, aho byavugwaga ko ari uyu mutoza wabiteye nubwo yabihakanye yivuye inyuma. Rayon Sports iheruka gutandukana kandi na Bruno Ferry wasimbuye Afhamia Lofti kuri uyu mwanya w’ubutoza. Afhamia Lotfi n'umwungiriza we Azouz Lotfi barishyuza Rayon Sports

Kinyarwanda
English
Swahili









