issa
U Rwanda mu nzira zo kubaka uruganda rw’ingufu za nucléaire

Mar 4, 2026 - 11:43
 0

Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry’Ingufu za Nucléaire, (International Atomic Energy Agency: IAEA) rwatangiye gukora isuzuma ryo kureba ko u Rwanda rwujuje ibisabwa mu rwego rwo kubaka uruganda rw’ingufu za nucléaire.

Ku tariki 2 Werurwe 2026, nibwo iri suzuma riri gukorwa n’inzobere ziturutse muri IAEA ryatangiye ndetse biteganyijwe ko rizarangira ku wa 9 Werurwe 2026.

Biteganyijwe ko muri iki cyumweru inzobere za IAEA zizaba zisuzuma ko u Rwanda rwujuje ibisabwa kugira ngo rwubake inganda za nucléaire.

Zimwe mu ngingo z’ingenzi zirebwaho ni ukureba uburyo politiki y’igihugu ihagaze ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire, ahazaturuka amafaranga yo kubaka izo nganda n’ibindi ndetse hanasuzumwe kandi niba hari ubushobozi bw’uko igihugu gishobora gukumira ingaruka zishobora guterwa n’izo nganda z’ingufu za nucléaire ndetse n’ibindi byinshi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB), Dr. Fidele Ndahayo, yavuze ko u Rwanda rumaze igihe rushyira imbaraga mu bikorwa byo guteza imbere ibijyanye no gukoresha ingufu za nucléaire birimo gufungura ishami ribyigisha, gutumiza ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bikoresha izi ngufu ndetse n’ibindi.

Yagaragaje ko kugira ngo igihugu kimenye ko kiri mu nzira nziza iganisha kubaka inganda z’ingufu za nucléaire bisaba ko gikorerwa isuzuma kikamenya aho gikwiriye kongera imbaraga.

Yagize ati “Turagira ngo baze baturebere ugendeye kuri ibyo bintu 19 bagenderaho kugira ngo barebe uko igihugu cyiteguye, barebe aho duhagaze nk’igihugu. Turizera ko ibyo bikorwa bizagenda neza, bakatubwira noneho ko iby’ibanze byatunganye twagiye mu cyiciro cya kabiri.”

Ati “Iri suzumwa rizadufasha kugirirwa icyizere ku ruhando mpuzamahanga cyerekana ko u Rwanda ruri gukora ibintu mu buryo, ibyo bidufasha kubona inkunga ishobora kudufasha kubaka izo nganda.”

Umuyobozi wari uhagarariye Itsinda ry’Inzobere ryaturutse muri IAEA, Aline des Cloizeaux yasobanuye ko isuzuma bakora ntaho rihuriye no gufata umwanzuro wo kubuza cyangwa kwemerera igihugu kubaka izo nganda za nucléaire.

Yongeyeho ko atari bo bagena ko igihugu cyiteguye kuba cyatangira ibikorwa byo kubaka inganda za nucléaire kubera ko bo icyo bakora bazaba bari gukora muri iki cyumweru ari ugutanga inama ku bitagenda neza n’ibikwiriye gushyirwamo imbaraga kugira ngo igihugu gikomeze gahunda gifite yo kubaka uruganda rwa nucléaire.

U Rwanda rufite gahunda ko bitarenze mu myaka ya 2030 ruzaba rufite bene urwo ruganda rutanga amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire.

U Rwanda rumaze igihe rufatanya n'abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo iryo koranabuhanga rigerweho. Nko mu 2023 rwasinyanye amasezerano na Dual Fluid Energy Inc yanditswe mu Budage no muri Canada, kugira ngo ikorere igerageza rya “nuclear reactor” mu Rwanda.

Ibyo byajyanye no gufatanya n’ibindi bigo byo mu Burusiya no muri Amerika kugira ngo hibandwe ku gukora SMR.

SMR ni inganda nto zitanga amashanyarazi aturutse ku ngufu za nucléaire. Uruganda rumwe rushobora gutanga umuriro wa megawatt 100 gusubira hasi.

Ni inganda zishobora gushyirwa ahantu hato nko ku buso bwa hegitari ziri hagati ya 15 na 50, zigakorwaho n’abakozi bagera kuri 230, ndetse ziba zakwimurwa mu bice byitaruye imijyi.

Ni inganda zitangiza ibidukikije kuko nk’ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango ushinzwe Ikoreshwa rya Nucléaire ku Isi, World Nuclear Association, bwagaragaje ko ikoreshwa ry’izi ngufu rigabanya toni 29 z’umwuka uhumanya wa CO2 kuri Gigawatt mu isaha (GWh).

Mar 4, 2026 - 11:48