issa
Gicumbi: Polisi yafashe abiyita abaparakomando bangiza imirima y’abaturage bashakamo zahabu

Aug 2, 2025 - 17:55
 0

Polisi ukorera mu Kirere ka Gicumbi n'izindi nzego z'umutekano yataye muri yombi itsinda ry’abamwe mu biyita abaparakomando bangiza imirima y’abaturage bacukuramo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa zahabu.

Kuri uyu Gatandatu tariki ya 2 Kanama 2025, nibwo Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi yafatiye mu murege wa Bwisige, akagari ka Mukono abagabo 8 bakoraga ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro mu mugezi wa Gateke, bakangiza imirima y’abaturage ndetse n’ibindi bikikije uwo mugezi.

kugeza ubu aba bagabo bafashwe bafungiye kuri station ya Polisi ya Byumba kugira ngo bakurikiranwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi,

yavuze ko usibye kuba ubucukuzi butemewe bw’amabuye yagaciriro bwangiza ibidukikije, bunahungabanya umutekano aho abaturage bangiriza ibyabo bashyambirana n’ababangiriza.

Yagize ati “ Iteka ubucukuzi bukozwe nabi bwangiza ibidukikije ariko bukanateza n’ubushyamirane bushobora guteza umutekano muke hagati y’ababukora n’abafite ibikorwa byangizwa n’ubwo bucukuzi.”

Yakomeje agira ati “Usibye aha muri Bwisige abaturage bangirizwa imirima n’imyaka bahinzeho kubera aba biyita abaparakomando, n’ahandi hose hakorerwa bene ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi, Polisi izabakurikirana bafatwe kugira ngo babibazwe.”

Polisi y’u Rwanda yibutsa abishora mu bikorwa nk’ibi by’ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko kubireka mbere y’uko bafatwa kuko ku bufatanye n’abaturage bazakomeza gufatwa kandi bakabihanirwa.  

Kuru ubu abafashwe bafungiye kuri station ya Polisi ya Byumba kugira ngo bakurikiranwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha.