issa
Uganda: Museveni yatangije uruganda rushya rukora imodoka

Sep 26, 2025 - 19:25
 0

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangiye ku mugaragaro ibikorwa byo gukorera imodoka mu gihugu cya Uganda mu ruganda rwa Kiira ruherereye i Jinja.

Ibi Perezida Museveni yabitangaje kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 Nzeri 2025, kurubuga rwe rwa X aho yavuze ko urwo ruganda nyirizina impamvu yaryo ari ukongera ibikorerwa muri icyo gihugu cya Uganda ndetse no kongera umusaruro w’ubukungu bw’ibihakorerwa.

Yavuze ko kandi ubukungu bwa Uganda ubu buhagaze neza bukaba burimo kwiyongera ku kigero cya 7% ndetse ko buteganyijwe kuzagera no 10% igihe ibikomoka ku mavuta ya peteroli bizatangira gukorerwa muri icyo gihugu. Ana avuga ko igihugu cya Uganda ubu gifite icyerekezo gisobanutse cyo guhindura imibereho y’abaturage binyuze mu guteza imbere inganda n’ibikorwaremezo.

Perezida wa Uganda kandi yasobanuye ko icyo gihugu kinafite umushinga wo gutunganya ibyuma bya iron na Carbon mu mabuye Uganda afite mu turere twa Kabale na Butogota bigamije kongera umusaruro w’ibyuma wabyo, ndetse bikagabanya kubigura hanze bibahenze avuga ko ubu ibyo byuma kubigura hanze bitwara Uganda asaga miliyoni zirenga 900$ hafi miliyari 1,35Frw buri mwaka.

Ibi bibaye mu gihe Museveni ari mu kwiyamamaza mu bice bitandukanye bya Uganda mu matora ya Perezida ateganyijwe kuzaba mu bihe biri imbere aho umuhanzi bahanganye Bobi Wine nawe yatangaje ko agiye gutangira ibyo bikorwa nyuma yo kwemererwa mu buryo busesuye kwiyamamaza ku wa 25 Nzeri uyu mwaka.

Sep 26, 2025 - 19:45