Iminsi 30 y’Intambara, Peteroli yatumbagiye
Mu gihe Perezida Donald Trump yateguje Iran ko yiteguye gufata peteroli iri mu kirwa kitwa Kharg, ariko kandi ibintu bikomeje kuzamba ku ruhando mpuzamahanga nyuma y'uko ibikomoka kuri peteroli byatumbagiye cyane mu kwezi kumwe mu mateka y'isi.
Ku wa 28 Gashyantare 2026 Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bafatanyije na Israel bateye ku mugaragaro Iran. Kuva ubwo kugeza ubu iminsi 30 irashize besurana. Nyamara nubwo barwana, ibikomoka kuri peteroli muri Aziya byazamutse ku buryo akagunguru ka peteroli itunganyije kageze kuri $115. Ni ubwa mbere mu mateka y’ibikomoka kuri peteroli bizamutse cyane mu kwezi kumwe.
Perezida Donald Trump yabwiye Financial Times ko yifuza gufata peteroli ya Iran itunganyirizwa ku kirwa cya Kharg. Yavuze ko nta mpungenge zo guhangana n’ingabo za Iran kuko Amerika yaziciye intege. Imibare yerekana ko abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika 3500 bageze mu Burasirazuba bwo hagati aho biteguye intambara yo ku butaka.


Kinyarwanda
English
Swahili









