issa
Perezida Kagame yafunguye Zaria Court

Perezida Kagame yafunguye Zaria Court

Jul 28, 2025 - 18:33
 0

Ku mugoroba wo kuwa 28 Nyakanga, 2025, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro Zaria Court.

Nyuma yo gufungura iki kigo biteganyijwe ko Perezida Kagame agirana ikiganiro cyihariye na Masai Ujiri umuherwe w'umunyamerika wubatse iki kigo.

Mu ifungurwa rya Zaria Court Perezida Kagame yifatanyije na Masai Ujiri, umwe mu bashinze Giants of Africa, Andrew Feinstein, Umuyobozi Mukuru wa Zaria Group, n’abandi bafatanyabikorwa mu muhango wo kumurika ku mugaragaro ibikorwa bya Zaria Court.

Iki cyanya kizwi nka Zaria Court cyubatswe I Remera muri Kigali Sports City, ikaba ari igice cy’urusobe rw’imibereho y’abatuye umujyi, kikaba ari icyanya cy’ibikorwaremezo bya Siporo, Imyidagaduro n’Umuco kigamije guteza imbere ubuzima bw’abaturage binyuze muri siporo, umuco n’imyidagaduro.

Uyu ni umushinga wubatswe kuri hegitari 2,4, mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Rukiri II, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, ahari Icyanya cya Siporo cya Kigali [Kigali Sports].

Perezida Kagame yafunguye Zaria Court

Jul 28, 2025 - 18:33
Jul 28, 2025 - 20:18