issa
U Bufaransa: Abataramenyekana bangije urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994

Apr 16, 2026 - 14:55
 0

Mu gihe u Rwanda n’Isi tukiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urwibutso ruherereye mu mujyi wa Rouen mu Bufaransa rwangijwe n’abantu bataramenyekana, ibikomeje kwamaganwa n’Umuryango Ibuka France.

Nkuko bitangazwa na Kigali Today ivuga ko Umuryango Ibuka France wababajwe bikomeye n’icyo gikorwa kibi gifite uburemere bukomeye, uvuga ko kwangiza urwibutso ari ugusuzugura abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, no gutesha agaciro urwibutso.

Uyu muryango wa Ibuka France usaba inzego z’ubuyobozi mu Bufaransa gukurikirana byimbitse iki kibazo neza kandi byihuse hagamijwe kumenya abagize uruhare mu kwangiza urwo rwibutso kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Umuryango Ibuka France ushimangira ko ibikorwa nk’ibi byo kwangiza urwibutso bidakwiye kwihanganirwa na gato bitewe n’uko inzibutso zigira uruhare runini mu kubungabunga amateka no kwerekana ukuri ku byabaye, bityo ko abazonona baba bagamije gusibanganya ibimenyetso n’amateka akwiye kurindwa igihe cyose.

Uru rwibutso rwo mu mujyi wa Rouen rwatashywe ku mugaragaro ku itariki ya 13 Mata 2024, rwubakwa hagamijwe kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuyageza ku bisekuru bizaza, ndetse no kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside mu kwirinda ko yakongera kubaho ukundi ku isi.

Umuryango Ibuka France uvuga ko nubwo hakiri abagikomeje kugerageza kwangiza inzibutso nk’izi mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, amateka yayo adashobora gusibangana na gato bitewe n’uko akomeje kurindwa n’abayaha agaciro ku rwego mpuzamahanga.

Apr 16, 2026 - 15:03