issa
Kigali: Babangamiwe n'ubwiyongere bw'abakora uburaya

Mar 30, 2026 - 11:00
 0

Bamwe mu batuye mu bice butandukanye by'umujyi wa Kigali, baravuga ko babangamiwe n'ubwiyongere bw'abagore n'abakobwa bakora uburaya.

Bamwe mu baganiriye na UKWELITIMES, bavuga ko babangamirwa cyane n'uko Abagore n'inkumi bicuruza bakomeje kwiyongera uko bukeye n'uko bwije.

Bavuga ko ubuyobozi bukwiye gukemura iki kibazo mu maguru mashya ndetse hatagize igikorwa bishobora kugira ingaruka kuri benshi.

Umugabo witwa Bizumuremyi Vincent yagize ati " Indaya zabaye nyinshi muri Kigali, ubu nta n'ubwo ushobora no kuzitandukanya n'abandi bantu kubera ko hari n'abasigaye bakora uburaya kandi bubatse."

Undi yagize ati " Uburaya bwahinduye isura ndetse n'ababukora bahinduye umuvuno kubera n'abana basigaye babukora kandi batunze ingo zano."

Mu  Nteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge yabaye ku Cyumweru tariki 29 Werurwe 2026, Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Urujeni Martine, we yavuze ko abakora uburaya mu Mujyi wa Kigali bamaze kurenga 9000 kandi ko ari ikintu gisaba kubanza gukemura ibibazo biri mu miryango kugira ngo na cyo gikemuke.

Yagaragaje ko abakora uburaya bazwi muri Kigali bamaze kwiyongera kubera ko mu mwaka wa 2022 imibare yakusanyijwe n’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye rw’abagore n’abagabo mu Iterambere ry’Igihugu (GMO), yagaragaje ko abakora uwo mwuga bazwi neza barengaga ibihumbi 7.

Visi Meya Urujeni yagaragaje ko igishoboka ari ukwegera imiryango bakayifasha binyuze muri gahunda zo kurwanya ubukene noneho ikabasha gufasha abana bose kwiga kuko byagaragaye ko abatari mu ishuri ari bo bavamo abashobora kuvamo abishora muri izo ngeso mbi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, we yavuze ko kuba hari abakora uburaya atari ikintu gishimishije na mba kandi ko usanga abenshi mu bisanga muri uwo mwuga no mu miryango yabo hari ikibazo.

Yongeyeho ko uretse kubigisha babashishikariza kureka uwo mwuga hari na gahunda yo kubaremera ngo babone ibindi bakora byatuma batongera kwisanga muri uwo mwuga.

Yagize ati “Ririya barura rikorwa ryari rigamije kutwereka abafite icyo kibazo kugira ngo turebe uko tubafasha. Tugira gahunda yo kubafasha kubona ibindi bakora ndetse hari n’abatangiye kubireka twizeye ko bazagira uruhare no mu kwigisha bagenzi babo ibyiza byo kutaguma muri uwo mwuga.”

Icyo kibazo cy’abakora uburaya n’ibindi byugarije umuryango birimo abana bagwingira, ni bimwe mu byo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basabweho ubufatanye mu kubikemura mu rwego rwo kubaka umuryango uteye imbere kandi uboneye.