Israel yafunze umupaka wa West Bank nyuma y’iraswa ryahitanye abasirikare bayo
Israel yafunze umupaka wa West Bank wabahuzaga n’igihugu cya Jordan kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’igitero cyabaye ku munsi w’ejo kigahitana abasirikare babiri bayo.
Igisirikare cya Israel, gishinzwe gucunga umutekano ku mipaka, kibinyujije ku rubuga rwa X cyatangaje ko umupaka wa West Bank wahuzaga Israel n’igihugu cya Jordan wafunzwe kubera umutekano muke uhari ndetse ko uzaguma gufungwa kugeza igihe kitazwi.
Uyu mupaka wa West Bank ukaba ari wo wonyine wahuzaga Israel n’igihugu cya Jordan giherereye mu gace ka Levant ko mu Burasirazuba bwo Hagati, muri Asia y’Uburengerazuba, uretse ko wari n’inzira ikoreshwa cyane mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Uwo mwanzuro wo kuwufunga ukaba ukomeje guteza impaka zikomeye mu baturage b’Abanyapalestina bavuga ko uwo mupaka wari yo nzira yonyine rukumbi bakoreshaga mu buhahirane n’igihugu cya Jordan, babanje kunyura ku mipaka ya Syria na Iraq.
Icyo gitero kiri inyuma y’ifungwa ry’uwo mupaka, ubuyobozi bwa Palestine bwatangaje kuri X ko cyakozwe n’umushoferi wari utwaye ibikoresho by’ubutabazi byavaga i Yorodani bigana muri Gaza, aho ngo uwo mushoferi akigera kuri uwo mupaka yarashe abasirikare babiri ba Israel bari bacunze umutekano waho, uretse ko ngo hari n’abandi babyihishe inyuma iperereza rigikomeje.
Uretse uwo mupaka wa West Bank wafunzwe, biravugwa ko hari indi mipaka ibiri na yo yabigendeyemo. Harimo umupaka wa Jordan River uri mu majyaruguru y’icyo gihugu wafunzwe, mu gihe uwa Rabin uri mu majyepfo yacyo wemerewe gukoreshwa n’abakozi bazwi gusa.


Kinyarwanda
English
Swahili









