issa
Amasezerano ahagaze Milliyoni 60! Inyungu ku bakinnyi bakina muri Shampiyona y'u Rwanda uyu mwaka

Sep 19, 2025 - 14:55
 0

Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano n'umufatanyabikorwa uzajya ahemba abakinnyi bitwaye neza kuri buri mukino ndetse n'uw'ukwezi.

Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025. Ku isaha ya saa Tanu nibwo byari biteganyijwe ko aya masezerano ashyirwaho umukono ku mugaragaro ndetse yerekwa itangazamakuru.

Abari bayoboye uyu muhango barimo Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa Yusuf, CEO Jules Karangwa ndetse n'Umuyobozi wa Be One Gin, Mugisha Jean Paul. Ariko kandi hari na Niyitanga Desire Komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa muri FERWAFA.

Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano ni uko hazajya hahembwa umukinnyi mwiza kuri buri mukino, mu mikino yose izajya ikinwa buri cyumweru. Ariko kandi hazajya hanahembwa umukinnyi mwiza buri cyumweru nkuko bitwarwa muri shampiyona zikomeye tuzi.

Muri aya masezerano kandi batangaje ko hazajya hahembwa umuzamu mwiza w'ukwezi ndetse n'umutoza mwiza w'ukwezi. 

Umukinnyi mwiza kuri buri mukino azajya ahembwa ibihumbi 100, umukinnyi mwiza w'ukwezi azahebwa ibihumbi 400, umuzamu mwiza azahabwa ibihumbi 200 naho umutoza mwiza ahabwe ibihumbi 300.

Agaciro k'aya masezerano yasinywe kuri uyu munsi hagati ya Rwanda Premier League na Be One Gin ahagaze Milliyoni 60 z'amafaranga y'u Rwanda.

Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa Yusuf, yashimiye iyi Kompanyi isanzwe icuruza icyo kunywa gisembuye ayiha ikaze no gukomezanya nayo bikarenga umwaka umwe bikaba igihe kirekire.

Yagize ati " Kurushanwa bigiye kuzamuka kuko buri muntu wese azaba yifuza gutsinda, azaba yifuza guhabwa iki gihembo, reka nkushimire. Aya masezerano yacu ni ay'umwaka umwe ariko turakwiteguye no mu zindi Saison zizaza."

Umuyobozi wa Be One Gin yavuze ko mu gihe Rwanda Premier League yongeye kubitabaza bazaba bahari kugira ngo bafatanye Kandi biteguye kuzakomeza mu gihe bizaba bigenze neza.

Ni ku nshuro ya Kabiri iyi Kompanyi ikoranye na Rwanda Premier League kuko ubwo hatangwaga igihembo cy'umukinnyi wa Saison tariki 30 Gicurasi 2025, aho hatowe Niyigena Clement ukinira APR FC iyi nayo yari imwe mu zateye inkunga iki gikorwa.

Rwanda Premier League yasinyanye na Be One Gin 

Umuyobozi wa Be One Gin, Mugisha Jean Paul 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373