issa
Lionel Messi yegukanye igihembo gikomeye muri Espagne

Jun 3, 2026 - 17:04
 0

Umunya-Argentine Lionel Messi yongeye kwandikwa mu mateka y’umupira w’amaguru nyuma yo gutangazwa nk’uwatsindiye igihembo cya Princess of Asturias Award for Sports 2026, kimwe mu bihembo bikomeye kandi byubahwa cyane muri Espagne no ku rwego mpuzamahanga.

Iki gihembo yakegukanye kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Kamena 2026 n’akanama gashinzwe gutoranya abacyegukana, kagaragaje ko Messi yagiheshejwe n’impano idasanzwe yagaragaje mu mupira w’amaguru, urugendo rwe rw’indashyikirwa muri siporo ndetse n’uruhare yagize mu bikorwa by’ubugiraneza bifasha abana kubona uburezi n’ubuvuzi.

Messi, ubu ukina muri Inter Miami CF, afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mateka y’umupira w’amaguru. Mu rugendo rwe rw’umwuga yatwaye ibikombe 47, harimo n’Igikombe cy’Isi cya 2022 yatwaranye n’ikipe y’igihugu ya Argentina, ndetse yanegukanye Ballon d'Or inshuro umunani, ibintu bitarakorwa n’undi mukinnyi uwo ari we wese.

Izina rya Messi ryubakiwe cyane muri FC Barcelona, aho yamaze imyaka isaga 15 akinira ikipe nkuru ndetse ayifasha kwegukana ibikombe 35, akaba ari na we mukinnyi ufite imikino myinshi n'ibitego byinshi mu mateka y'iyi kipe yo muri Espagne.

Abagize akanama kamuhaye iki gihembo bashimangiye ko uretse kuba ari umukinnyi w’indashyikirwa, Messi yanabaye icyitegererezo kubera kwicisha bugufi, gukorera hamwe n’abandi no gukoresha izina rye mu guteza imbere ibikorwa bifitiye akamaro sosiyete.

Igihembo cya Princess of Asturias Award gitangwa buri mwaka ku bantu cyangwa ibigo byagize uruhare rukomeye mu guteza imbere siyansi, umuco, ikoranabuhanga, ibikorwa by’ubutabazi na siporo. Kwegukana iki gihembo bishyira Messi mu rwego rw’ibyamamare bikomeye byahawe iri shimwe mu myaka yatambutse.

Uyu mukinnyi w'imyaka 38 y'amavuko yakiriye iyi nkuru mu gihe akomeje kwitegura Igikombe cy'Isi cya 2026, aho ashobora kuba umwe mu bakinnyi ba mbere bazakina iri rushanwa inshuro esheshatu, indi ntambwe ishobora kongera uburemere ku bigwi amaze kubaka muri ruhago y'isi.

Lionel Messi's Journey - The Making of a Football Legend | LongevityLionel Messi yanatwaye igikombe cy'Isi

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373