issa
Ngoma: Abakekwaho kwica umukecuru basabiwe gufungwa burundu

Jun 3, 2026 - 17:13
 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishirije mu ruhame urubanza ruregwamo Hakizimana Jean Luc uzwi nka Shehe, umugore we Musengimana Claudine n’abandi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Mukaremezo Xaverine, wari nyina w’uyu Hakizimana.

Uru rubanza rwabereye mu Murenge wa Mutenderi, Akarere ka Ngoma ku wa 2 Kamena 2026, nubwo icyaha abo bakurikiranweho cyabaye ku wa 1 Gicurasi 2026.

Uyu Hakizimana n’umugore we nta gihe kinini bari bamaze bakurikiranweho kwiba uwo Mukaremezo amafaranga 2,500,000 Frw yari afite iwe.

Icyo gihe baza no gufatirwa mu cyuho nubwo byarangiye bababariwe bemererwa kugenda bayishyura buhoro bitewe n’uko uwo bari bibye ari nyina w’uyu Hakizimana, nubwo ngo amafaranga bamwishyuye ari ibihumbi 500 Frw byonyine.

Ubushinjacyaha buvuga ko amafaranga yari asigaye uyu Hakizimana n’umugore we bagombaga kwishyura Nyakwigendera Mukaremezo Xaverine batigeze bifuza kuyishyura, ahubwo ngo baje gucura umugambi wo kumwica kugira ngo ayo mafaranga bari bamusigayemo ahere burundu.

Nyakwigendera Mukaremezo Xaverine byavuzwe ko yaje guhamagarirwa gutora amafaranga yari yasigawemo n’uwo muhungu we n’umugore we aho mu Murenge wa Mutenderi, bikarangira ahaburiye ubuzima ku ruhare rwagizwemo n’uwo Hakizimana afatanyije na Nzabonimana uzwi nka Nzabo wari wemerewe igihembo cy’ibihumbi 50 Frw.

Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko Hakizimana na Nzabonimana baje kwica Nyakwigendera Mukaremezo Xaverine bamujugunya mu cyobo cyari cyaracukuwe mu gikari cy’aho mu rugo rwabo yari yabasanze.

Mu iburanisha, Hakizimana yemeye ko yagize uruhare mu rupfu rwa nyina Mukaremezo Xaverine anasaba imbabazi, avuga ko yamuniganye na Nzabonimana mbere yo kumushyira muri icyo cyobo.

Musengimana Claudine, umugore wa Hakizimana, yahakanye uruhare muri ubwo bwicanyi, avuga ko icyo gihe yari yagiye ku kazi ke gasanzwe nyuma yo koherezwayo n’umugabo we, ndetse ko yaje kubwirwa ko nyirabukwe yari yamaze gutaha, nubwo Ubushinjacyaha bumushinja gufasha umugabo we muri uwo mugambi mubisha.

Ubushinjacyaha bwasanze abaregwa bose baragize uruhare mu kwica uwo mukecuru, busabira buri umwe igihano cy’igifungo cya burundu.

Urukiko rwanzuye ko ruzasoma umwanzuro wa nyuma w’uru rubanza ku wa 9 Kamena 2026.

Jun 3, 2026 - 21:28