Faustin Kitoko Likau uje muri Rayon Sports yashimagijwe n'ikipe avuyemo
Umukinnyi wo hagati mu kibuga w'Umurundi ukomoka muri DRC, Faustin Kitoko Likau, ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatatu. Uyu mukinnyi yashimiwe bikomeye na Flambeau Du Centre avuyemo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Ukuboza 2025, nibwo Faustin Kitoko Likau wakinaga muri Flambeau Du Centre yahagurutse mu gihugu cy'u Burundi aje hano mu Rwanda gusinya amasezerano nk'umukinnyi wa Rayon Sports.
Uyu mukinnyi yamaze kumvikana na Rayon Sports ndetse yashimiwe na Flambeau Du Centre yakinagamo ndetse iramushimagiza cyane bitewe n'ibyo yayifashije muri Shampiyona y'u Burundi.
Yagize ati " Warakoze ku bwitange bwawe, ku kazi mwakoze no kubaha umwambaro w’ikipe. Mwambaye amabara yacu mubiha ishema n’icyubahiro. Flambeau du Centre FC izahora ibashimira byimazeyo. Tukwifurije amahirwe masa ku hazaza hawe, Maestro."
Faustin Kitoko Likau ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aragera hano mu Rwanda mu masaha y'igicamunsi, ndetse biteganyijwe ko araza gutangazwa uyu munsi nk'umukinnyi mushya wa Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu munsi kandi itegereje kwakira undi mukinnyi ukina nka rutahizamu witwa Armand Jules Kooh ukomoka muri Cameroon ufite imyaka 26. Uyu mukinnyi kugeza ubu nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Club Africain.
Faustin Kitoko Likau Pizzaro ategerejwe hano mu Rwanda


Kinyarwanda
English
Swahili









