issa
Minisitiri Ngirente ashima uruhare rwa Rwandair na AFRAA mu  guhuza Afurika

May 12, 2025 - 15:28
 0

Kuri uyu wa Mbere taliki 12 Gicurasi 2025, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimye Ishyirahamwe ry’Amasosiyete Nyafurika y’Indege (AFRAA) n’Isosiyete ya RwandAir uruhare rukomeye zigira mu guhuza abatuye umugabane wa Afurika.

Yabivugiye mu kiganiro yatangiye mu gikorwa cyo gutangiza Inama mpuzamahanga y’Ihuriro Nyafurika ry’ibigo bitwara abantu mu ndege, African Airlines Association (AFRAA).Ni inama ya 13 izamara iminsi 5, aho izarangira tariki 14 Gicurasi 2025.

Abayobozi banyuranye n’abafatanyabikorwa b’Urwego rw’Ubwikorezi bwo mu Kirere bateraniye i Kigali muri iyi nama bagamije kurebera hamwe uburyo bwo kuruteza imbere.

Ishyirahamwe ry’Amasosiyete Nyafurika y’Indege (AFRAA), ni ryo ryateguye iyi nama, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ibirambye gufatanya no guhanga udushya’.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko iyi nsanganyamatsiko yerekana urugendo Afurika igomba kunyuramo. Ashimangira atari iyo mu rwego rw’ubwikorezi gusa ahubwo no mu rwego rw’ubukungu n’iterambere.

Yagize ati “Twishimiye iterambere rya RwandAir mu guhuza Afurika n’Isi nk’imwe muri sosiyete z’indege zikura vuba. RwandAir ikorera mu byerekezo 107, harimo inzira igera mu cyerekezo cyayo ntaho ihagaze, hakiyongeraho inzira z’inyongera ku bufatanye bwa ‘Codeshare’.”

Minisitiri w’Intebe avuga ko kugeza ubu hari abantu 2,000 basabye ko bahugurwa ngo bigishwa na Rwandair gutwara indege, asanga iyi mikoranire itanga icyizere ku bwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndege mu gihe kiri imbere.

Minisitiri Ngirente yavuze ko RwandAir, iri kugira uruhare mu guhuza abatuye Umugabane wa Afurika.