issa
Minisitiri Nduhungirehe yagiriye  uruzinduko rw'iminsi ibiri  muri Hongrie

May 12, 2025 - 16:17
 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Mbere yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri  muri Hongiriya rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye.

Ni uruzinduko rwatangiye kuri uyu wa Mbere taliki 12 Gicurasi 2025, aho Minisitiri Nduhungirehe yari kumwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’abandi.

Biteganyijwe ko muri uru rugendo hazakorwamo ibikorwa birimo kuganira n’abashoramari bo muri Hongrie kugira ngo bashore imari mu Rwanda no gufungura Ambasade y’u Rwanda muri Hongrie.

Muri urwo ruzinduko biteganyijwe ko Minisitiri Nduhungirehe yifatanya n’Umuryango Nyarwanda mu gutaha ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu iri mu Mujyi i Budapest.

Ni Ambasade ifasha mu kwimakaza umubano w’ibihugu byombi mu bucuruzi, ishoramari n’ubukerarugendo, Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu ubu akaba ari  Margueritte Francoise Nyagahura, washyikirije Perezida wa Hongiriya Dr. Tamás Sulyok inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda ku wa 26 Werurwe 2024.

Hongrie n'u Rwanda bimaze kubaka umubano ushingiye ku bufatanye aho mu mwaka wa 2023, uwahoze ari Perezida wa Hongiriya Katalin Novák yasuye u Rwanda, bishimangira ubushake bwa politiki mu gukorana mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ibijyanye n’ingufu, amazi, ubucuruzi, n’umubano mu bya dipolomasi.

Ni  uruzinduko rwasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano arimo ay’uburezi, aho abanyeshuri b’Abanyarwanda bahawe amahirwe yo kwiga muri kaminuza zo muri icyo gihugu ndetse bemeranya guhana amahugurwa no gufashanya kubaka ubushobozi.

May 12, 2025 - 16:21