issa
Perezida Kagame yakiriye Touadéra baganira ku gushimangira ubufatanye

Nov 24, 2025 - 05:56
 0

Mu masaha ya nimugoroba yo kuri iki cyumweru Kigali, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Perezida Faustin Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bigamije gukomeza guteza imbere ubufatanye buri hagati ya Kigali na Bangui, aho hanagarutswe ku bufasha u Rwanda rukomeje guha Centrafrique binyuze mu ngabo za RDF ziriyo hashingiye ku masezerano ya gisirikare hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’iziri mu butumwa bwa Loni (MINUSCA).

Perezida Kagame na Perezida Touadéra banasuzumye amahirwe mashya yo gukomeza kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye zishobora guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi. Ibi biganiro byibanze ku guteza imbere umutekano, ubucuruzi, guteza imbere imiyoborere myiza no kongerera imbaraga imishinga y’iterambere rusange.

Uruzinduko rwa Perezida Touadéra rufungura imiryango mishya y’imikoranire, rukaba ruzafasha gukomeza gushimangira umubano mwiza umaze igihe hagati ya Centrafrique n’u Rwanda.

Nov 24, 2025 - 05:57