issa
Perezida Kagame yashimiye Museveni ku ntsinzi ye mu matora ya Uganda

Jan 19, 2026 - 07:08
 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yoherereje ubutumwa bwo gushimira no kwifuriza ishya n’ihirwe Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora icyo gihugu.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yagaragaje ko yishimiye kongera gutorwa kwa Museveni, amwifuriza we n’abaturage ba Uganda gukomeza gutera imbere no kugera ku iterambere rirambye. Yashimangiye ko Uganda iri mu nzira nziza yo gukomeza gukorera abaturage bayo no kubagezaho imibereho myiza.

Perezida Kagame kandi yagaragaje icyizere cy’uko umubano n’ubufatanye bikomeye kandi byubaka hagati y’u Rwanda na Uganda bizakomeza gutezwa imbere, mu nyungu z’ibihugu byombi n’abaturage babyo. 

U Rwanda na Uganda bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu by’umutekano, ubucuruzi n’iterambere ry’akarere, aho ibihugu byombi bigira uruhare runini mu mishinga igamije guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).