UR Huye: Kaminuza y’u Rwanda yasobanuye impamvu yaranduye imyaka y’abaturage
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, bwashyize umucyo ku nkuru yavugaga ko bwohereje abakozi kurandura imyaka y’abaturage.
Ni inkuru yagiye hanze ku wa 17 Mutarama 2026, aho bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Huye mu murenge wa Ngoma bashinjaga Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kohereza abakozi bakarandura imyaka y’abaturage irimo imyumbati n’ibindi.
Mu butumwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yashyize hanze kuri iki cyumweru ku rubuga rwayo rwa X, yasobanuye ko yatije abaturage imirima ngo bayihingemo, ariko muri uko kuyibaha bemeranya imyaka igomba guhingwa yera vuba kandi idakurura imizi nk’imyumbati.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye buvuga ko muri uko kumvikana n’abaturage icyabayeho ubu ari ukwica ayo masezerano yabayeho kumpande zombi.
Bagize bati “Abatijwe barenze ku mabwiriza, imyumbati mishya yakuwemo, ikuze irekerwamo.”
Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yavuze ko imyaka yaranduwe ari iyari itewe vuba, ibyo na byo bikorwa kubera kutubahiriza amabwiriza yari yabayeho kumpande zombi.


Kinyarwanda
English
Swahili









