UN yemeje ko Israel yakoze Jenoside muri Gaza
Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye UN yemeje bidasubirwaho ko Israel yakoze jenoside muri Gaza, mu gihe cy’imyaka ibiri ishize
Ni muri Raporo ndende ifite paji zirenga 72 yashyizwe ahagaragara n’iyi Komisiyo igizwe na Navi Pillay, wahoze ari Komiseri Mukuru wari ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri UN na Volker Turk Komiseri Mukuru w’Uburenganzira bwa muntu ubu muri UN.
ikaba igaragaza neza ko Israel yakoze ibikorwa bitanu bigize jenoside nk’uko bisobanurwa mu masezerano ya 1948 y’uyu muryango wa UN.
Ni ibikorwa birimo, kwica abasivili ku bwinshi, guteza abaturage ibikomere bikomeye ku mubiri no ku mutima, kubahoza ku nkeke no kubica hagamijwe kubarimbura, kubabuza ibiribwa, amazi n’ubuvuzi, ndetse no gusenya inzu n’ibikorwa remezo byabo.
Iyi Komisiyo kandi yanashimangiye ko abayobozi bakuru ba Israel barimo Perezida Isaac Herzog, Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu na Minisitiri w’Ingabo wariho icyo gihe Yoav Gallant, bagize uruhare rukomeye mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside bivugwako yakorewe abaturage binzira karengane muri Gaza.
Ku rundi ruhande abayobozi ba Israel bahakanye ibyo bashinjwa, bavuga ko iyo raporo ya UN ishingiye ku binyoma ndetse ko irimo urwango n’ivangura rishingiye ku madini.
Iyi Raporo kandi ikomeza igaragaza ko kuva iyo ntambara yatangira ku ya 7 Ukwakira 2023, abantu barenga ibihumbi 64 bamaze kwicwa naho abarenga miliyoni 1,6 akaba aribo bamaze gukomerekera muri iyo ntambara nk’uko binashimangirwa n’inzego z’ubuzima muri Gaza.
Iyi komisiyo yasabye ko ibihugu byose by’ibinyamuryango wa UN byahagarika umubano uwo ari wo wose wabahuza na Israel ndetse inasaba ko ibihugu byose byo muri UN bihagarika kohereza intwaro muri Israel, ahubwo bigashyiraho ingamba zose zishoboka mu kurinda Abanya Palestine.
Muri iyo Raporo yanagarutse ku bintu byinshi UN irega Israel, ihamya ko ubu ifatwa nk’inokozi y’ibibi yakoze Jenoside, bityo ko isaba ibihugu byose bya UN guhagarika imirwano ni bitero bikomeje kugabwa muri Gaza byica inzira karengane.


Kinyarwanda
English
Swahili









