Inkura zera zazanwe mu Rwanda zatangiye kororoka
Pariki y’Igihigu y’Akagera yatangaje ko imwe mu nkura 70 zera, ziheruka kwimurirwa mu Rwanda zivanywe muri Afurika y’Epfo, yabyaye nyuma y’amezi make zigejejwe mu Rwanda.
Iyi Pariki ivuga ko ibi ari ibigaragaza intsinzi mu kororoka kw’inkura z’umweru zisigaye ahantu hake ku Isi.
Tariki ya 10 Kamena 2025, nibwo u Rwanda rwakiriye inkura 70 zirimo ingabo 28 zari zivanywe muri Afurika y’Epfo, biba ubwa mbere habayeho kwimurira rimwe umubare munini w’inyamaswa zinjizwa mu gihugu.
Pariki y’Akagaera yagize iti “Dufite ishema ryo gutangaza ivuka ry’inkura y’umweru ya mbere, ivuye mu itsinda ry’inkura 70 zimuriwe muri Pariki y’Igihugu y’Akagera muri Kamena 2025. Ni inkura y’ingore imeze neza kandi iri kumwe na nyina.”
Yakomeje igira iti “Iri vuka ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’umushinga wa African Parks wo gusubiza inkura mu gasozi, bikaba bihamya intsinzi y’ubufatanye mu bikorwa binini byo kubungabunga inyamaswa ziri mu kaga, no kuzisubiza mu buturo bufite umutekano.”
Izi nkura zitangiye kororoka zagejejwe mu Rwanda ku bufatanye bw’Urwego rw’Iterambere (RDB) n’Umuryango Howard G. Buffet n’Ikigo African Parks. Buri imwe ishobora gupima kugeza kuri toni 3,5, zakoze ibilometero 3.400 kugira ngo zigezwe mu Rwanda, kuzigeza mu Rwanda byatwaye kandi hafi miliyoni 7$.
Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangaje kandi ko ari intambwe itanga icyizere ku hazaza h’inkura z’umweru mu Rwanda no ku Mugabane wa Afurika hose.
Amakuru avuga ko mu 2007 nibwo inkura ya nyuma mu Rwanda yishwe na rushimusi, nyuma y’imyaka icumi mu 2017, u Rwanda rwagaruye inkura zirabura muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, ku ikubitiro haje inkura 18 (ingabo umunani n’ingore 10) ziturutse muri Afurika y’Epfo ku bufatanye bwa RDB ndetse n’umuryango wa African Parks Network batewe inkunga na Howard G. Buffett Foundation.
Nyuma ni bwo hatekerejwe no kuzana inkura z’umweru zitari zarigeze zihaba mbere, kuko ubusanzwe zabaga muri Kenya, Uganda na Zambia.


Kinyarwanda
English
Swahili









