Rutsiro: Umusore yimanitse mu mugozi, hakekwa amadeni yatewe na ‘Betting’
Tugirimana Martin w’imyaka 24 wakoreraga ubucuruzi mu Karere ka Rutsiro, yasanzwe amanitse mu mugozi mu iduka rye yapfuye, bikekwa ko yiyahuye kubera amadeni menshi yari afitiye abaturage.
Ibi byabereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kagano, Umudugudu wa Kibavu mu isantere y’ubucuruzi ya Gakuta, mu ijoro ry’itariki 22 Ukwakira 2025.
Uyu musore Tugirimana Martin avuka mu Kagari ka Mucyimba mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi.
Amakuru avuga ko uyu musore bikekwa ko yiyahuye kubera amadeni menshi yari afitiye abaturage kubera gukunda imikino y’amahirwe izwi nka ‘betting’ akaribwa kenshi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel, yemeje iby’aya makuru.
Yagize ati “Nyuma yo gusanga amanitse mu mugozi abaturage batubwiye ko wasanga yiyahuye bitewe n’amadeni yari abafitiye, kuko yakundaga kubaka amafaranga akayajyana mu mikino y’amahirwe izwi nka ‘betting’ cyane bakamurya.”
Yaboneyeho gusaba abaturage kudaheranwa n’ibibazo bafite ngo bigere n’ubwo biyambura ubuzima, abibutsa ko bakwiriye kujya begera ubuyobozi bukabafasha kubikemura.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









