Kigali: Yamennye telefone y'umugore we nyuma yo kuyisangamo imitoma y'undi mugabo.
Umugabo wo mu Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, yamennye telefone y'umugore we nyuma yo kuyisangamo ubutumwa bw'undi mugabo wamubwiraga ko amakunda.
Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES avuga ko uyu mugabo, yahengereye umugore we yagiye koga afata telefone ye maze abonamo ubutumwa bw'undi mugabo wamubwiraga ko amukunda.
Umutangabuhamya witwa Kabundi Vianney avuga ko uyu mugabo nyuma y'uko umugore we aviriye koga, yahise amubaza iby'ubwo butumwa bw'uwo mugabo yabonye muri telefone ye, amubwira koatamuzi undi ahita akubita telefone ye hasi arayimena.
Ati " Bya bindi nyine by'abagore yamubajije uwo mugabo amubwira ko nawe ajya ahora amwandikura ariko atamuzi, undi ararakara cyane amakubita urushyi ahita amena telefone ye ariko abapangayi bahise batabara barabakiza kuko yashakaga gukomeza kumukubita. "
Yongeyeho ko uwo mugabo yabwiye umugore we ko adashaka kuzongera kumunonana telefone ndetse ababazwa cyane n'uburyo ayiraza munsi y'umusego we.
Ati " Yaramubwiye ngo arayimennye n'ubundi niwe wari wayimuguriye ahita anamubwira ko niyongera kumubonana telefone azamwereka."
Mutuyima Yves, we avuga ko uyu mugabo akunze gukeka cyane ko umugore we amuca inyuma.
Ati " Umugore we kuko akiri muto aramufuhira cyane ku buryo Telefone iyo imuhamagaye ahita ashaka Ako kanya kumenya umuhanagaye."
Uyu mugore we yambwiye umunyamakuru wa UKWELITIMES, ko umugabo we aba adashaka ko hari umugabo n'umwe bavugana ndetse amaze kumena telefone ze enye.
Ati " Birasanzwe kuko siyo telefone ya mbere yanjye amennye ndabimenyereye, we ikibazo n'uko umuntu wese umvugishije aba yumva ko arimo ngo kuntereta ariko niba aribyo ashaka ko ntatunga telefone nta kundi."


Kinyarwanda
English
Swahili









