Uko turimo kubategura niko nabo bari kudutegura! Umutoza wa Kiyovu Sports kuri APR FC
Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya, yatangaje ko uko bategura APR FC nayo irimo kubategura ariko bizeye kwitwara neza imbere yayo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukwakira 2025, abakinnyi ba Kiyovu Sports bakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma bitegura umukino bafitanye na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025.
Iyi myitozo ya Kiyovu Sports yabereye kuri Kigali Pele Stadium. Hari abakunzi bacye ba Kiyovu Sports ndetse n’itangazamakuru ryari ryemerewe gukurikirana iyi myitozo.
Umutoza wa Kiyovu Sports mu kiganiro n’itangazamakuru yagarutse kuri byinshi ariko aza gukomoza cyane ku mukino iyi kipe ifitanye na APR FC uzaba utoroshye. Haringingo yatangaje ko Kiyovu Sports yiteguye kwitwara neza imbere ya APR FC kuko bakeneye aya manota cyane.
Yagize ati “ Mu mupira ntakidashoboka. Uyu mukino tugiye kuwukina tuwushakamo amanota atatu kugira ngo twegere imbere ku rutonde rw’agateganyo. APR FC ni ikipe ikomeye, ni ikipe nubaha cyane kandi yongeyemo imbaraga kuzo yari ifite mu myaka ishize ariko ntabwo bizoroha ariko birashoboka, natwe twiteguye kuzahatana.”
Haringingo Francis yakomeje avuga ko uyu mukino uzaba ukomeye cyane kuko ikipe zombi zirimo gutegurana ariko gutegura abakinnyi neza no gukoresha amayeri bitewe n’uwo muhanganye nibyo abona bimufasha kandi bizanamufasha kwitwara neza imbere ya APR FC.
Yagize ati “ Umukino munini akenshi n’abakinnyi baba bafite imbaraga, ariko navuga ko ikintu gikomeye ni ukuntu muba muhagaze mu kibuga ku bijyanye n’amayeri uba wakoresheje. Uko turimo kubategura ni nako barimo kudutegura. Rero amayeri yacu turimo kuyategura kugira ngo turebe ko tuzabananize mu mukino.”
Uyu mutoza yagarutse ku ntego Kiyovu Sports ifite uyu mwaka, avuga ko barimo gushaka imyanya myiza kuko abakinnyi afite kugeza ubu biganjemo abakiri bato abona bazitwara neza mu myaka iri imbere.
Yagize ati “ Uyu mwaka twatangiranye ibibazo, dufite abakinnyi bakiri bato kandi benshi. Iyi Saison turimo kubaka kugira ngo tuzabone umwanya mwiza, noneho twihe intego zo mu myaka iri imbere.”
Uyu mukino uzatangira ku isaha ya saa cyenda z’amanwa. Mu mikino ine iheruka igikomeye Kiyovu Sports yakoze n’ukunganya gusa. APR FC yatsinze imikino itatu, izi kipe zinganya umukino umwe.
Haringingo Francis Christian ashaka gutsinda APR FC


Kinyarwanda
English
Swahili









