Rwanda Premier League yasubije KNC ntiyanyurwa n’icyemezo
Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League, yasubije Gasogi United iyoborwa na Kakooza Nkuliza Charles ku bujurire batanze nyuma yo guterwa mpaga na Rayon Sports.
Ku itariki 22 werurwe 2026, nibwo ikipe ya Rayon Sports yari bukine na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino wari utegenyijwe kubera kuri Sitade Amahoro guhera Saa Ine z’ijoro ariko ntiwaba kuko Rayon Sports yategereje Gasogi United igaheba.
Nyuma Rwanda Premier League yaje gusohora itangazo rivuga ko ikipe ya Gasogi United yatewe mpaga ndetse icibwa ampande ya Milliyoni 2. Ntabwo byigeze byishimirwa n’uruhande rwa Gasogi United ndetse ubuyobozi buza kwandika ibaruwa ijuririra iki cyemezo igaragaza ko yarenganyijwe bijyanye n’imbogamizi zatumye batitabira uyu mukino bari bagaragaje mbere.
Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko Rwanda Premier League nyuma yo gusuzuma ubujurire bwa Gasogi United, yaje gufata umwanzuro wo kudahindura icyemezo cyafashwe cyo gutera mpaga iyi kipe no gucibwa ampande. Ni icyemezo Gasogi United yakiriye mu ijoro ryacyeye tariki 25 Werurwe 2026.
Gasogi United nyuma yo kwakira iki cyemezo ntabwo yigeze inyurwa kuko abanyamategeko bayo bahise bongera bandika ibujurire kugira ngo bakomeze no mu zindi nzego zisumbuyeho.
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, kuri uyu wa Kane tariki 26 Werurwe 2026, yatangaje ko igisubizo bari biteze kuri Rwanda Premier League ari cyo n’ubundi babonye ndetse yemeza ko bagiye gukomeza kuburana bifashishije izindi nzego ziri hejuru ya Rwanda Premier League.
Yagize ati “ Rwanda Premier League yadusubije. Icyo yadusubije n’ubudi nicyo twari twiteze kugira ngo tubikomerezeho tuburana. Ibyo basubije ntabwo mbijyamo cyane kuko icyo bari gusubiza cyari kizwi kuko ni urwego rwari rwarafashe icyemezo byari ukugira ngo amategeko akurikizwe uko ameze. Ubu igikurikiyeho abanyamategeko bacu boherejwe ibyo badusubije kugira ngo bakomeze kujurira.”
Itegeko Rwanda Premier League yagendeyeho ni irya 5 igika cya 5 rivuga ko Itariki, ikibuga, isaha umukino ukinirwaho ntibishobora guhinduka keretse iyo hari impamvu yumvikana yemejwe n'Ubunyamabanga Bukuru bwa Rwanda Premier League kandi bwayimenyeshejwe nibura iminsi 5 mbere y'umukino. Iyo Rwanda Premier League ihinduye ikibuga, itariki n'isaha y'umukino, imenyesha izo mpinduka amakipe n'izindi nzego zirebwa n'uwo mukino mbere nibura y'amasaha 48 ngo uwo mukino ube. Nta gihe na kimwe ikipe yakiriye umukino isaba gusubizwa ibyo yatanze mu gutegura uwo mukino kubera impinduka zabayeho.
Gasogi United yababajwe cyane ni uko ubwo basubizwaga hirengagijwe iri tegeko ryose bakaricamo kabiri kandi ryuzuzanya. Rwanda Premier League yo yasubije igendeye ku gice kivuga ko iyo ihinduye ikibuga, itariki n'isaha y'umukino, imenyesha izo mpinduka amakipe n'izindi nzego zirebwa n'uwo mukino mbere nibura y'amasaha 48 ngo uwo mukino ube.
Ibi Gasogi ntabwo ibyumva kuko ivuga ko bagombaga no kwita ku kantu kavuga ko itariki, ikibuga, isaha umukino ukinirwaho ntibishobora guhinduka keretse iyo hari impamvu yumvikana yemejwe n'Ubunyamabanga Bukuru bwa Rwanda Premier League kandi bwayimenyeshejwe nibura iminsi 5 mbere y'umukino.
Gasogi United igiye gukomeza kuburana uburenganzira bwayo nubwo benshi bavuga ko irimo kwiriza ahubwo igomba kwemera ibintu bikarangira mu mahoro. Iyi kipe ikomeje imyiteguro y’umukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona izakinamo na Kiyovu Sports nyuma y’imikino ya Gishuti y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi igiye gukina muri Gahunda ya FIFA Series.


Kinyarwanda
English
Swahili









