Rwaka Claude nyuma yo gutwarana na Rayon Sports WFC igikombe arasaba abakinnyi
Umutoza wa Rayon Sports y’abagore, Rwaka Claude, yatangaje ko nyuma yo gutwara igikombe hakenewe kongeramo izindi mbaraga mu buryo bw’ubusatirizi kugira ngo bakomeze ikipe kurushaho.
Ibi Rwaka Claude yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2026, nyuma y’umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 19 wa Shampiyona ikipe ya Rayon Sports WFC yatsinzemo Police WFC, igitego 1-0 watumye begukana igikombe nubwo hasigaye umukino umwe kugira ngo Shampiyona irangire.
Uyu mukino wakomereye cyane ikipe ya Rayon Sports WFC nubwo yari mu rugo ariko bikanahura nuko ikipe ya Police WFC uyu mwaka yagaragaje guhangana cyane ndetse iha n’akazi gakomeye Rayon Sports yari imaze imyaka ibiri iyoboye mu bagore.
Igitego kimwe rukumbi cyahesheje amanota atatu ikipe ya Rayon Sports WFC cyatsinzwe na Umwari Uwase wagiye mu kibuga asimbuye. Iki gitego cyabonetse ku munota wa 93 nyuma yaho igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa.
Nyuma y’umukino Rwaka Claude yashimiye abakinnyi be ndetse atangaza ko hakenewe kongeramo imbaraga cyane cyane mu gice cy’ubusatirizi kugira ngo ikipe izabe ikomeye mu mikino ya CECAFA itanga n’itike ya CAF Women Champions League.
Yagize ati “Nibyo koko CECAFA Champions League twakinnye ubushize, twarayirebye. Birasaba izindi mbaraga nyinshi. Navuga ko turimo kubaka ikipe, nubwo imaze imyaka itatu yiyubatse, birasaba kugenda buhoro buhoro. Igikenewe, ni ukongeramo imbaraga kuko zirakenewe cyane. Champions League ni ikintu gikomeye cyane, duhura n’andi makipe mu bihugu byayo yabaye aya mbere, rero urebye mu bataha izamu dukeneye abanyamahanga baza baje gukora ikinyuranyo.”
Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier wari wakurikiye uyu mukino kimwe na Perezida ndetse n’abandi bayobozi b’iyi kipe, yatangaje ko bagiye kongeramo imbaraga muri iyi kipe ihari. Uyu muyobozi yagaragaje ko ubu Rayon Sports WFC bayishyize ku rwego nk’urw’abagabo mu mibereho yayo kugira ngo abakinnyi babashe gutanga umusaruro.
Yagize ati “ Umwaka ushize byagaragaye ko ikipe yacu ikomeye, ari nziza kandi ifite ubushobozi. Nibyo byaduteye imbaraga zo kumva ko uyu mwaka tugomba kongeramo imbaraga no kuyifata neza. Ikintu cya mbere twakoze kihutirwa ni uko twayishyize ku rwego nk’urw’abagabo. Uko tuyifata niko dufata iy’abahungu kuko aho bakorera umwiherero ni hamwe. Twumvise ko ari ikipe igomba gushyirwamo imbaraga igafatwa neza. CECAFA izabera hano iwacu turifuza ko itazasohoka izaguma mu Rwanda.”
Gakwaya Olivier yatangaje kandi ko kuba umwaka ushize barabuze gato ngo bagere mu mikino ya nyuma ya Champions League y’abagore, ubu bizeye ko noneho bizakunda kuko imikino izabera hano mu Rwanda.
Ikipe ya Rayon Sports WFC ikomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 54, mu gihe Police WFC bari bahanganye yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 51. Iki gikombe Rayon Sports yegukanye kibaye icya gatatu itwaye yikurikiranya nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Rwaka Claude akomeje gutwarana na Rayon Sports ibikombe


Kinyarwanda
English
Swahili









