issa
Shema Fabrice yizeye ko FIFA Series izamurika u Rwanda kurushaho

Mar 25, 2026 - 16:05
 0

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru hano mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko FIFA Series 2026 izabera hano mu Rwanda izamurika igihugu kuko iyi ari imikino izaba igaragara ku rwego mpuzamahanga.

Ibi uyu muyobozi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2026, mbere yuko hatangira imikino ya FIFA Series izatangira kuri uyu wa Kane tariki 26 Werurwe 2026.

Shema Fabrice yagarutse kuri byinshi ndetse ashyira umucyo ku kibazo cy’amatara ya Kigali Pele Stadium ahereza ikizere abanyarwanda ko ubu ameze neza cyane nta kibazo gihari. Uyu muyobozi kandi yatangaje ko uko abona ikipe y’igihugu y’u Rwanda irimo kwitegura bimeze neza mu buryo butanga ikizere cyo kuzitwara neza.

Perezida wa FERWAFA, yatangaje kandi ko muri iyi mikino ya FIFA Series, nk’ubuyobozi biteze kuzabona u Rwanda rugaragara cyane ku rwego mpuzamahanga nkuko byagenze ubwo hano haberaga UCI, Tour du Rwanda, BAL ndetse n’ibindi.  

Yagize ati “ Ni byo koko, ku mupira w’amaguru ni ubwa mbere u Rwanda ruteguye irushanwa nk’iri rifite urwego mpuzamahanga. Ariko u Rwanda rusanzwe rwiyerekana nk’igihugu cyakira neza ibikorwa bya siporo bitandukanye. Twabonye urugero rwa BAL (Basketball Africa League), Tour du Rwanda mu gusiganwa ku magare, ndetse hari n’imishinga iri imbere nka Formula 1.”

Yakomeze agira ati “ Ibi byose bigamije gushyira u Rwanda ku ikarita y’isi nk’ihuriro rya siporo. Kuba umupira w’amaguru ari wo mukino ukunzwe kurusha indi ku isi, natwe twifuje kuwuteza imbere.

Gutanga umwanya wo kwakira FIFA Series ni intambwe ikomeye kuko bituma u Rwanda rugaragara ku rwego mpuzamahanga, rukagaragaza ko rushoboye gutegura amarushanwa akomeye. Bituma kandi amakipe aturutse mu bice bitandukanye by’isi aza gukinira hano, bikaba amahirwe adasanzwe ku Rwanda.”

Shema Fabrice yatangaje kandi ko FIFA Series izatuma andi mashyirahamwe aza kureba uko u Rwanda rwakira ariko bizanafasha mu guteza imbere urubyiruko rukagera ku nzozi zabo.

Yagize ati “ Ikindi kandi, ibi bituma ibindi bihugu n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru aza kureba uko u Rwanda ruteguye, bikarufasha kumenyekana kurushaho. Ku bijyanye n’icyo bizasigira igihugu, ntabwo ari amateka gusa ko rwakiriye iri rushanwa rya FIFA, ahubwo icy’ingenzi kurushaho ni ugutera imbaraga urubyiruko rw’u Rwanda. Twifuza ko abana bacu bazagira inzozi zo kuzatsindira ibikombe bya FIFA mu gihe kiri imbere.”

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kimwe n’andi makipe 8 azaba akinira hano mu Rwanda, yatangiye imyiteguro y’iyi mikino ndetse n’ayazaturuka hanze y’u Rwanda yose yamaze kuhagera.

Umukino uzafungura iyi mikino n’uwugomba guzahuza ikipe y’igihugu ya Aruba na Macua Saa Saba n’igice z’amanwa kuri Kigali Pele Stadium mbere y’umukino uzahuza Tanzania na Liechtenstein.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373