issa
APR FC yabonye inota rimwe imbere ya Police FC kubera itegeko

Dec 6, 2025 - 20:36
 0

Ikipe ya Police FC inganyije na APR FC ubusa ku busa mu mukino Police FC yabonye igitego itegeko rikayigonga.

Ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba zo kuri uyu munsi a Gatandatu tariki 6 Ukuboza 2025, nibwo ikipe ya APR FC na Police FC zakinnye umukino w'umunsi wa 10 wa Shampiyona.

Ni umukino utari woroshye bijyanye n'imikinire amakipe yombi yatangiye akina. Ikipe ya APR FC wabonaga yaje muri uyu mukino ishaka gutahana amanota atatu bitewe n'imbaraga nyinshi yakinanaga ariko ntabwo wakirengagiza imbaraga Police FC yari ifite muri uyu mukino.

Ku munota wa 31, ikipe ya Police FC yabonye igitego kuri Kufura nziza cyane yatewe na Byiringiro Lague umupira ujya mu rucundura ariko umusifuzi yemeza ko atari igitego. Ni kufura yavuye ku ikosa ryakozwe na Niyomugabo Claude wakoze umupira ari hasi ariko iza kurokorwa n'itegeko.

Itegeko rivuga ko iyo umukinnyi akoze umupira ari hasi, ntabwo kufura iterwa mu buryo buri 'Direct' ahubwo ubanza gukorwaho nibura inshuro ebyiri ariko ntabwo ari byo Police FC yakoze kuko Byiringiro Lague yawuteye mu izamu nta wundi mukinnyi uwukozeho bituma igitego cyangwa.

Ikipe zombi zakomeje kugenda zatakana mu buryo butoroshye cyane nubwo igice cya mbere cyarangiye nta kipe ibonye intsinzi. Ni igice ikipe zombi zatakanye cyane nubwo abakunzi ba Police FC batigeze bumva uburyo igitego cyabonetse cyikangwa.

Igice cya Kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi kuko wabonaga umupira urimo kuva ku izamu rimwe ujya ku rindi nubwo kubona igitego byakomeje kugenda byanga.

Ku munota wa 55, ikipe ya Police FC yakoze impinduka. Umutoza Ben Moussa yakoze impinduka akuramo Tia Christian yinjizamo Ani Elijah.

Ani Elijah nyuma yo kwinjira mu kibuga, ku munota wa 58, yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko ntiyayabyaza umusaruro. Ni umupira yahawe na Richard Kirongozi ateye ishoti rikomeye umupira uca hanze y'izamu.

Ku munota wa 65, ikipe ya APR FC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko biranga. Ni umupira wari uzamukanwe na Ruboneka Jean Bosco atera Santire nziza cyane ariko Djibril Ouattara ateye umutwe Remy Victor yemeza ko habayemo kurarira.

Ku munota wa 74, ikipe ya Police FC yahushije igitego cyabazwe. Ni umupira Kwitonda Alain Bacca yazamukanye nyuma y'amakosa yakozwe na Niyomugabo Claude yihera Bacca umupira ariko ateye ishoti rikomeye umupira ukubita ipoto uvamo ujya hanze.

Umukino wahuzaga APR FC na Police FC warangiye ikipe zombi zinganyije ubusa ku busa. Ni umupira wabonetsemo gukanirana cyane bijyanye naho aya makipe yombi ahagaze ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona y'u Rwanda.

Ikipe ya Police FC nyuma yo gutsinda yahise igira amanota 23 iguma ku mwanya wa mbere naho ikipe ya APR FC yo yagize amanota 19 iguma ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373