Bayern Munich yabeshyuje amakuru avuga ko itagikorana n’u Rwanda
FC Bayern Munich iheruka kuvugurura amasezerano yagiranye n’u Rwanda mu mwaka wa 2023. Aya masezerano akimara kuvugururwa hahise hatangira impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga.
Tariki 8 Kanama 2025, nibwo u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, yavuguruye amasezerano na FC Bayern Munich. Aya masezerano yavuguruwe avuga ko iyi kipe igiye gushyira imbaraga mu guteza imbere impano z’abana b’Abanyarwanda, mu gihe mbere bakoranaga mu buryo bw’ubucuruzi cyane.
Izi mpinduka zasamiwe hejuru n’abantu batandukanye, bamwe bavuga ko Bayern Munich yahagaritse imikoranire yari ifitanye n’u Rwanda binyuze muri RDB.
FC Bayern Munich ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yabeshyuje aya makuru yemeza ko ubu bufatanye bushya bushingiye ku guteza imbere impano z’abakiri bato bakina umupira w’amaguru mu Rwanda.
Yagize iti “Ejo hashize, FC Bayern yatangaje ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu bufatanye bwayo n’Ikigo cy’Iterambere ry’u Rwanda (RDB). Mu bitangazamakuru bimwe na bimwe, hagaragajwe ko FC Bayern yaba yarahagaritse ubufatanye bwayo na RDB. Ibi si byo.”
Yakomeje gira iti “Nyuma y’ibiganiro byiza kandi byubaka, twemeranyije ko igice cy’ubucuruzi cyari mu masezerano yacu ya mbere (“Visit Rwanda”) gihindurwa ubufatanye bushya bugamije guteza imbere umupira w’amaguru w’abakiri bato, buzageza mu 2028.
Ku bw’iyo mpamvu, intego nyamukuru y’ubufatanye bwacu, bukubiyemo n’ubufatanye na Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda, ubu ni ukwagura Irerero rya FC Bayern Academy riri i Kigali.”
Hari irerero rya FC Bayern Munich rimaze imyaka 2 hano mu Rwanda, ririmo abana barenga 25. Aba bana bishyurirwa ibintu byose bibafasha ku buryo bakomeza gukina babayeho kinyamwuga.
Iri rerero rya Bayern Munich, abana bigishirizwamo ruhago n’abatoza barimo abavuye mu Budage. Aba bana bitoreza kuri Kigali Pelé Stadium ndetse yo ntikangwa n’ikibazo cy’amasaha nk’uko ahandi bigenda kuko abayigize bacanirwa amatara ku mugoroba.


Kinyarwanda
English
Swahili









