Umutoza wa APR FC yasabye imbabazi abafana abizeza kwitwara neza
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yasabye imbabazi abafana abizeza kwitwara neza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup.
Uyu mutoza imbabazi asaba abafana zatewe n’uko APR FC yitwaye mu Inkera y’Abahizi yateguwe n’iyi kipe ariko isozwa iri ku mwanya wa nyuma ndetse na nota na rimwe ikuyemo.
Mu kiganiro uyu mtoza yagiranye n’itangazamakuru ry’ikipe, yavuze ko bagiye gukina CECAFA badafite abakinnyi bagiye mu ikipe y’igihugu ariko yizeza abakunzi ba APR FC kwitwara neza nubwo bitoroshye.
Yagize ati “Ni imikino itoroshye, nta kipe n’imwe yoroshye. Buri wese azaba akina ku bw’igihugu cye, ku bw’ikipe ye, no ku bw’umwambaro w’ikipe ye, natwe ni uko. Twatakaje abakinnyi bagiye mu ikipe y’igihugu, si ibintu byoroshye. Ariko mfite icyizere ku bandi basigaye ko bazadufasha kubona intsinzi.”
Abderrahim Taleb yakomeje avuga ko asaba imbabazi abakunzi ba APR FC nyuma yo kwitwara nabi mu mikino ya gishuti ariko yemeza ko bahinduye buryo bw’imikinirie.
Yagize ati “ Ndisegura ku bafana ba APR FC, kuko tutateguye imikino ya gishuti nkuko babyifuzaga. Abakinnyi barimo bagerageza uburyo bushya bwo gukina. Mbere bakinaga bugarira, ariko twe twashyize imbaraga mu gukina twotsa igitutu abo duhanganye tubasatira ku rwego rwo hejuru.”
Ku itariki 2 Nzeri 2025, APR FC iraba yerekeje mu gihugu cya Tanzania ahazabera irushanwa rya CECAFA Kagame Cup. APR FC yisanze mu itsinda rya 2 aho iri kumwe na Mlandege FC, NEC FC ndetse na BUMAMURU FC.
APR FC irerekeza muri Tanzania idafite abakinnyi 8 bagiye mu makipe y'igihugu


Kinyarwanda
English
Swahili









