issa
Akanyamuneza, amafaranga n'ibindi! Ibyaranze ijoro ry'intsinzi ya Musanze FC imbere ya AS Kigali

Sep 22, 2025 - 09:07
 0

Ikipe nyinshi hano mu Rwanda zikunze gutsinda buri mukinnyi agahita yitahira bakazongera guhura bagarutse mu myitozo ariko siko byagenze ubwo Musanze FC yatsindaga AS Kigali igitego 1-0.

Ku wa Gatandatu tariki 20 Nzeri 2025, Musanze FC na AS Kigali zakinnye umukino w'umunsi wa Kabiri wa Shampiyona y'u Rwanda Saison 2025-2026. Ni umukino wari ukomeye ariko washimishije cyane abakunzi ba Musanze FC bari baje gufana.

Icyagombaga gushimisha abafana ba Musanze FC n'uko iyi kipe yakinnye umukino mwiza cyane ndetse ni umuzamu wa AS Kigali akuramo imipira myinshi. Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu Musanze FC yakoze ibirori nyuma y'igitego kimwe cyatsinzwe na Yvan Marcel Dikoume Kouyate ku munota wa 90 igatahana amanota 3.

Ibi birori Musanze FC yakoze byabereye ahitwa ku magare, ni naho iyi kipe isanzwe ikorera umwiherero yitegura umukino uwo ari wo wose wa Shampiyona ndetse n'igikombe cy'Amahoro.

Muri ibi birori harimo umwe mu bayoboraga Musanze FC Tuyishimire Placide uzwi nka Trump ndetse waje no gushimisha abakinnyi b'iyi kipe kimwe n'abandi bari aho Kandi bakomeye. Byari akamyamuneza mu bakinnyi, abayobozi ndetse n'abafana kubera iyi ntsinzi.

Icyavugwaga muri ibi birori si amagambo gusa ahubwo ikitwa amafaranga ni kimwe mu byatangwaga cyane n'abakunzi ba Musanze FC. Amakuru UKWELITIMES dufite ni uko Yvan Marcel Dikoume Kouyate watsinze igitego cyahesheje Musanze FC intsinzi yatahanye amafaranga arenga ibihumbi 200 yiherewe n'abafana.

Iki kintu akenshi gisanzwe gikorwa n'abakunzi ba Rayon Sports ariko Musanze FC yabikoze nayo mu buryo bwiza kandi bushimishije.

Ntabwo uyu mukinnyi ari we gusa watahanye amafaranga menshi, kuko n'abandi bakinnyi muri rusange baraye bishimye cyane nyuma yo kwitwara neza.

Trump wayoboye Musanze FC ubwo yahabwaga ijambo yashimiye abakinnyi muri rusange ndetse ku Gahimbazamusyi abakinnyi bari buhabwe yabaguriye agafanta k'ibihumbi 500 bahise bagabana ako kanya.

Ubusanzwe abakinnyi ba Musanze FC bahabwa agahimbazamusyi kuri buri mukino batsinze ariko kuri iyi nshuro nibura uwatahanye amafaranga macye n'ibihumbi 60. Ubusanzwe abakinnyi bahabwaga ibihumbi 40 ku muntu ufata macye muri Musanze FC.

Muri ibi birori abakinnyi nabo Barahize ndetse bemerera abayobozi ko bazakomeza kwitwara neza muri Shampiyona bakazasoza ku mwanya mwiza. Musanze FC imaze gukina imikino ibiri ya Shampiyona, yatsinze umukino umwe itsindwa umwe.

Musanze FC yatsinze AS Kigali igitego 1-0

Trump wayoboye Musanze FC yashimiye abakinnyi 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Akanyamuneza, amafaranga n'ibindi! Ibyaranze ijoro ry'intsinzi ya Musanze FC imbere ya AS Kigali

Sep 22, 2025 - 09:07
Sep 22, 2025 - 09:28