issa
Abanya Guinea bemerewe kongera gutora Perezida nyuma y’imyaka 5 bikuweho

Sep 22, 2025 - 09:07
 0

Abanya Guinea ku wa 21 Nzeri 2025 bazindukiye mu matora y’itegeko nshinga rishya, ryemerera igihugu kongera kuyoborwa na gisivili nyuma y’imyaka itanu kimaze kiyoborwa na politiki y’igisirikare.

Ni igikorwa cyahurije hamwe abaturage ba Guinea ku Cyumweru tariki 21 mu gihe nyir'izina igikorwa cyo gutora iryo tegeko nshinga rishya cyatangiye saa moya za mu gitondo mu murwa mukuru Conakry, mu gace ka Kaloum.

Aya matora biravugwa ko agiye guha amahirwe n’uburenganzira abakandida batandukanye bari barimwe amahirwe yo kwiyamamariza umwanya wa Perezida muri icyo gihugu, ibyo Leta ya Guinea itemeraga mu gihe cy’imyaka itanu ishize nyuma yo gufatwa n’ubuyobozi bw’igisirikare muri 2021.

Mabinty Kalabane w’imyaka 23, wageze bwa mbere mu matora, yabwiye itangazamakuru ko yatoye 'Yego', avuga ko gutora iryo tegeko nshinga rishya ari ngenzi cyane ndetse ko byari bikwiye mu gihugu cya Guinea hagamijwe guha amahirwe angana abenegihugu.

Yagize ati“ Nizeye ko bizadufasha tugatera imbere, niyo mpamvu nashyigikiye iri tegeko nshinga, byari bikenewe mu gihugu cyacu kuko hariho ubusumbane ariko iri tegeko nshinga rishya ni ryiza cyane kuko riha amahirwe angana abatuye Guinea bose.”

Gen. Doumbouya ubu uyobora iki gihugu cya Guinea nk'aho ari we Perezida wacyo yafashe ubutegetsi mu 2021 ubwo yahirikaga ku butegetsi Perezida Alpha Condé, aho yamushinjaga ruswa n’ivangura ku baturage mu gihe we yavugaga ko agamije kurinda igihugu ibibi no kugikura mu kavuyo no kunenga ubutegetsi bwariho kubera kutuzuza amasezerano.

Ubu nubwo Guinea ifatwa nka kimwe mu bihugu bikomeye kandi bifite umutungo kamere utubutse muri Africa, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa 'WFP' rivuga ko hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abaturage bahatuye babayeho mu bukene bukabije no mu bibazo byo kubura ibyo kurya.

Ariko na none abatuye iki gihugu bakomeje kugaragaza ko bishimiye kongera guhabwa amahirwe asesuye ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye aba cisivili bakemererwa kwiyamamaza ndetse ko bafite ikizere cyuko byinshi bizagenda neza.

Karamoba Cissé, umusore w’imyaka 29, yabwiye itangazamakuru ko Guinea yari imaze igihe kitari gito nta Demokarasi ifite ariko ubu hakaba hari ikizere cy’uko igihugu cyaba kigiye kongera kuyoborwa neza.

Ati“ Igihugu cyacu twari twarabuze Demokarasi imyaka myinshi ishize ariko ubu icyifuzo cyanjye ni ugusubiza demokarasi muri Guinea binyuze muri ayo mahirwe yo gutora iri tegeko nshinga rishya duhawe. Kandi hari ikizere ko tuzongera kubaho muri Demokarasi isesuye, ubu icyo nifuzaga ni uko Abanya-Guinea twese twakorera hamwe tugateza imbere igihugu cyacu dutora iri tegeko nshinga.”

Ku rundi ruhande biravugwa ko ubutegetsi bwa gisirikare buriho ubu bwubatse amashyaka arenga 50 mu mwaka ishize, buvuga ko ari ingenzi mu gusubiza igihugu na politike yacyo ku murongo, uretse ko ibyo bitavugwaho rumwe n’abaturage cyangwa abanyapolitiki bigenga muri icyo gihugu.

Biravugwa ko mbere y’iri tora, amashyaka amwe na amwe yigenga atavuga rumwe n’ubutegetsi yagiye ahagarikwa, akanabuzwa uburenganzira mu bikorwa byo kwiyamamaza. Ibi bikaba ngo byarateye abanyapolitiki bamwe na bamwe batavuga rumwe na leta iriho gukuramo kandatire zabo, bavuga ko ayo matora atari ay’ukuri ahubwo ko ari nk’ikinamico igamije kuyobya abaturage.

Kugeza ubu, igihugu cya Guinea gifite abaturage barenga miliyoni 6.7 bose bakaba baremerewe gutora. Iyi referendumu ikaba izemezwa neza mu gihe nibura abaturage batora iryo tegeko nshinga ku kigero cya 50%.

Mu gihe imyanzuro y’ibyavuye mu matora iteganyijwe gutangazwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, mu gihe habaho impinduka bikaba kuwa kabiri, nk’uko ubuyobozi buriho ubu muri Guinea bubivuga.

Sep 22, 2025 - 09:50