
Uwabaye umujyanama muri Primature yagizwe umuyobozi w’amashami ya Loni muri Madagascar
Umunyarwanda Anthony Ngororano , wabaye Umujyanama Mukuru mu bijyanye n’ubukungu mu Biro bya Minisitiri w’Intebe mu Rwanda yagizwe Umuyobozi w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri Madagascar.
Ngororano yatangiye inshingano tariki 1 Werurwe 2025 nk’uko byemejwe na Guverinoma ya Madagascar.
Anthony ari mu banyarwanda bafite uburambe mu gukorana bya hafi na Loni kuko amazemo imyaka 20 akora mu mashami yayo atandukanye.
Ngororano yabaye Umuyobozi w’Ishami rya Loni rishinzwe iterambere, UNDP muri Kenya aho yagiye avuye muri izo nshingano muri Mauritania.
Uyu muyobozi yize muri kaminuza zirimo East Anglia, iya Edinburgh ndetse na Kaminuza ya Sussex yo mu Bwongereza, aho yaminuje mu bijyanye n’ubukungu n’iterambere.