issa
Ntimukavuge Gasogi United, kuko ibyo muvuga ni ubusa! KNC yihenuye ku banyamakuru ba Siporo

Mar 5, 2026 - 13:59
 0

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yatangaje ko atifuza ko abanyamakuru ba Siporo bongera kuvuga ku ikipe ye mu gihe bayivugaho ibyo batazi batanareba imikino yakinnye ahubwo bagategereza kuza igihe yahuye na APR FC cyangwa Rayon Sports.

Ikipe ya Gasogi United ni imwe mu makipe agarukwaho cyane hano mu Rwanda nyuma ya APR FC, Rayon Sports, Mukura Victory Sports na Police FC kandi nta gihe kinini wavuga ko imaze itangiye kwitabira amarushanwa y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda,

Ibi bijyana nuko umuyobozi wayo, Kakooza Nkuliza Charles, ari umwe mu bakunda gutangaza cyane ndetse akaba anafite aho gutangariza kuko afite Radio ye bwite atangiraho ubutumwa ariko kandi akaba n’umwe mu bazwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro hano mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 5 Werurwe 2026 nyuma yo kumenya ko muri 1/4  cy’igikombe cy’Amahoro, Gasogi United izahura na APR FC yatangaje ko iyi kipe nyuma yo kumutsinda muri Shampiyona nawe muri iki gikombe azayisezerera kuko APR FC yatsinze Gasogi United bakirimo kubaka ikipe kandi ubu bimeze neza. 

Yagize ati “ Twatsinzwe na APR FC, ariko se uwo itatsinze ninde? Ikindi niba twaratsinzwe nayo izongere idutsinde no mu gikombe cy’Amahoro... Kiriya gihe twari tukirimo kwishakisha, tukirimo kubaka ikipe, ariko ubu ndababwiza ukuri, ibintu bimeze neza.”

KNC yahaye ubutumwa bukomeye abanyamakuru ba Siporo abamenyesha ko atifuza ko bongera kuvuga ikipe ye mu gihe badashobora kuza kureba imikino yakinnye aho gukomeza kumva ko bazajya bareba umukino bakinnye na APR FC cyangwa Rayon Sports.

Yagize ati “ Ndagira ngo nisabire abanyamakuru bamwe, niba utaje kureba umupira ntukage ugenda ngo uvuge ibintu utazi. Hari abanyamakuru bavuga nabi Gasogi United nkavuga ko nta kibazo kuko bareba imipira. Abanyamakuru bareba Rayon Sports na APR FC, nimushaka ntimukavuge Gasogi United, kuko ibyo muvuga ni ubusa. Ahubwo bibatere ikimwaro, ubundi muri abanyamakuru ba Siporo cyangwa muri abanyamakuru ba Rayon Sports na APR FC gusa?”

Gasogi United nyuma yo kumara igihe ititwara neza, iragaragaza ibimenyetso byo kwitwara neza. Mu mikino itanu iheruka, Gasogi United yatsinzwemo imikino ibiri inganya imikino itatu harimo uwo yanganyije na Al Merrikh SC.

Gasogi United iheruka gusezerera Musanze FC nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-2 mu mukino ubanza n’uwo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro. Iyi kipe ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona iri ku mwanya wa 11 n’amanota 25.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Ntimukavuge Gasogi United, kuko ibyo muvuga ni ubusa! KNC yihenuye ku banyamakuru ba Siporo

Mar 5, 2026 - 13:59
Mar 5, 2026 - 14:06