Umutoza yatweretse uko tuzitwara! Abakinnyi ba APR FC batangaje
Abakinnyi ba APR FC bakomeje kongera icyizere mu bakunzi b'iyi kipe. Ni amagambo barimo kugenda batangaza ndetse arimo kugarukwaho cyane.
Ni amagambo yatangiye kuzenguruka kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025. Ariko ibi byose byatangiye ku cyumweru tariki 10 Kanama 2025 ubwo Niyomugabo Claude yagiraga icyo atangaza nyuma y'umukino APR FC yatsinzemo Bugesera FC ibitego 2-0.
Niyomugabo Claude yavuze ko gutombora Pyramid FC babyakiriye neza ndetse bagiye kwitegura bakazakora akazi kabo.
Yagize ati " Twabyakiriye neza, ni ikipe duhora duhura, tugiye kuyitegura dukore akazi kacu. Twebwe turiteguye. Abafana ba APR FC ntibagire ubwoba ahubwo baze kuri sitade, bagire icyizere. Abakinnyi APR FC yaguze nibeza, tuzasengera umugozi umwe tugere ku ntego twifuza."
Kuri uyu wa Kabiri kandi Niyigena Clement nawe yagize icyo atangaza ku bijyanye n'uyu mukino bazakinamo na Pyramids FC, avuga ko umutoza yamaze kubereka uko bazitwara kugira ngo babone intsinzi.
Yagize ati" Baba abayobozi baba abafana bafite uko bagiye bahiga. Abakinnyi ku ruhande rwacu natwe twaraganiriye. Pyramids tugiye guhura ku nshuro ya gatatu. Kuri iyi nshuro umutoza yatweretse uko tuzitwara ngo tubone intsinzi."
Mugisha Gilbert uzwi nka Barafinda nawe yagize icyo atangaza, avuga ko bashize ubwoba bwo guhura na Pyramids FC kubera ko basigaye bahura nayo cyane.
Yagize ati " lyo impyisi ikwirukankanye cyane hari igihe ugeraho ugashira ubwoba nawe ugahangana na yo. Natwe Pyramids tumaze guhura na yo kenshi twamaze kuyimenyera, tuzabasha guhatana na yo tube twabona intsinzi."
Ibi byatangajwe n'aba bakinnyi byaje bukurikiye amagambo yatangaje n'Umuyobozi w'icyubahiro, General Mubarakh Muganga, avuga ko Pyramid FC bazayikuramo.
Niyigena Clement nawe yahaye icyizere abakunzi ba APR FC
Niyomugabo Claude yavuze ko bagiye kwitegura neza umukino bazakina na Pyramids FC
Mugisha Gilbert yemeje ko bazahangana na Pyramids FC


Kinyarwanda
English
Swahili









