Ngoma: Abikorera bashimiwe uruhare rwabo mu kwesa imihigo
Ubwo habaga umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya komite yatorewe kuyobora Urugaga rw'Abikorera PSF mu karere ka Ngoma n'iyacyuye igihe, umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage yashimiye Abikorera uruhare bagize mu kwesa imihigo abizeza gukomeza ubufatanye.
Umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya komite nshya y'Urugaga rw'Abikorera mu karere ka Ngoma PSF na komite icyuye igihe wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026, mu Murenge wa Kibungo ku biro by'Akarere ka Ngoma.
Habakurama Oreste wari uyoboye komite icyuye igihe y'Urugaga rw'Abikorera mu karere ka Ngoma, yagaragaje ko muri manda yabo bakoze ibikorwa birimo guteza imbere ubucuruzi, ubufatanye hagati y’abikorera n’inzego za Leta, no kugira uruhare mu kwesa imihigo y'Akarere.
Nsabyumukiza Albert watorewe kuyobora Urugaga rw'Abikorera PSF mu karere ka Ngoma, yijeje abikorera guteza imbere ishoramari mu karere ka Ngoma no gushyira mu bikorwa Inshingano yatorewe n'abamugiriye icyizere.
Visi Perezida w’Inama Njyanama mu karere ka Ngoma, Bushayija Francis, yashimiye abikorera uruhare rwabo mu iterambere ry'Akarere ndetse n'ubufatanye mu kwesa imihigo bagaragaza.
Agira ati "Abikorera ni inkingi ya mwamba mu iterambere ry’Akarere. Ibyo mwagezeho birashimishije kandi biragaragaza ko ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’abikorera butanga umusaruro. Turabasaba gukomeza uwo murongo, ubuyobozi bushya bukarushaho kunoza imikorere no guteza imbere udushya mu bucuruzi."
Madamu Mukayiranga Marie Gloriose, umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage mu karere ka Ngoma, yashimiye Abikorera muri ako karere uruhare bagira mu gufasha ubuyobozi kwesa imihigo.
Yagize ati "Turashimira Komite icyuye igihe ku kazi keza yakoze mu guteza imbere PSF no gufatanya n’Akarere mu bikorwa by’iterambere harimo n'imihigo twesheje ku mwanya wa Mbere. Ubuyobozi bushya turabasaba gukomeza gushyira imbaraga mu bufatanye, guteza imbere ubucuruzi buteza imbere abaturage mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza yabo."
Akarere ka Ngoma ni Akarere karimo amahirwe ku bifuza gushora imari mu mishinga migari y'Ubuhinzi n'Ubworozi ndetse ariko kubera ibiyaga bya Sake na Mugesera biri muri aka Karere hari amahirwe menshi mu ishoramari ry'ubukerarugendo ndetse hari abashoramari batangiye kuyabyaza umusaruro ayo mahirwe.


Kinyarwanda
English
Swahili









