Rwamagana: Umugore ukekwaho kwica umugabo we arashinja inshuti ye kuba nyirabayazana
Umugore wari utuye mu Murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana yabwiye Urukiko ko umugabo yari abereye inshoreke ari we wamugiriye inama yo kwica umugabo we ndetse akaba ari we wamuguriye icyuma yakoresheje.
Nyirahabiyaremye Agnes utuye mu Mudugudu wa Gishaka Akagari ka Bujyujyu ku wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe 2025, yaburanishijwe n'urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma Urugereko rw'Umuryango, mu rubanza rwabereye mu kagari ka Bujyujyu mu Murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana.
Nyirahabiyaremye Agnes ufite imyaka 42, yemereye Urukiko ko yishe umugabo we Habufite Jean Pierre amuteye icyuma ndetse icyo cyuma yahise agishyira uwitwa Mugenzi Joseph w'imyaka 59 nawe uregwa muri urwo rubanza.
Ubushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma bwabwiye urukiko ko uwo mugore Nyirahabiyaremye Agnes n'uwitwa Mugenzi Joseph bacuje umugambi wo kwica Habufite Jean Pierre. Ubushinjacyaha bwavuze ko Mugenzi Joseph yagiriye Nyirahabiyaremye Agnes wari inshoreke ye inama yo kwica umugabo we ndetse amuha amafaranga yo kugura icyuma cyo kwica umugabo we kugira ngo namara gupfa babane bidedembya dore ko bari bafitanye umubano w'ibanga ndetse yavuze ko yashakaga ko babana bisanzuye.
Ubwo yabazwaga ni umucamanza niba yemera icyaha akekwaho cy'ubwicanyi bwagambiriwe, uwo mugore yashinjije umugabo yari abereye inshoreke kumwoshya kwica umugabo we.
Yagize ati " Nubwo uyu musaza arimo kubihakana kuri uyu munsi, mu gitondo nagiyeyo, ngiye kuzana ibigori, ibigori ndabica, ndabijyana mbigeza mu rugo, nibwo nahise nsubirayo, mvuyeyo aramperekeza. Twaguze icyuma ahantu bita kwa murokore, ngeze mu rugo nibwo nasanze umugabo ari kumwe n'abana bari kurya ku meza nibwo natambukaga njya hirya mu gikari. Bamaze kurya barambaza ngo uvuye hehe nibwo nahise ndwana n'umutware, icyo cyuma nari nkifite nibwo nahise nkimutera."
Nyirahabiyaremye Agnes yasabye imbabazi ku cyaha yemera ko yakoze ariko asaba Urukiko kumuhanisha igifungo cy'imyaka 2.
Mugenzi Joseph ushinjwa Nyirahabiyaremye Agnes kugira uruhare mu gucura umugambi wo kwica Habufite Jean Pierre yahakanye uruhare muri urwo rupfu ndetse avuga ko Ubushinjacyaha nta bimenyetso bifatika bwatanze bigaragaza uruhare rwe muri urwo rupfu.
Ubushinjacyaha bwasabiye Nyirahabiyaremye Agnes igihano cy'igifungo cya burundu ndetse rusabira Mugenzi Joseph igifungo cy'imyaka 25.
Mu nkuru UKWELITIMES yabagejejeho, umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Iburasirazuba SP Twizeyimana Hamdun yari yatangaje ko mu ijoro ku wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, Habufite Jean Pierre yishwe atewe icyuma mu gihe umugore we Nyirahabiyaremye Agnes yafatiwe aho yari yihishe ku wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama 2026.


Kinyarwanda
English
Swahili









