Huye: Hamuritswe igitabo kivuga ku mateka y’u Rwanda ya mbere ya Jenoside na nyuma yayo
Mu Ishuri Rikuru rya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye habereye imurikwa ry’igitabo cyanditswe n’umunyarwandakazi witwa Teta Umuhoza Imprecise, cyanditswe mu rurimi rw’Igifaransa kikaza gusobanurwa mu kinyarwanda kikaba kivuga ku mateka y’u Rwanda mu gihe cya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cya Jenoside, ndetse na nyuma yayo.
Iki gitabo cyamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ukwakira 2025, imbere y’abanyeshuri n’abarimu bo muri iyo Kaminuza muri za porogaramu zitandukanye zirimo Indimi, Itangazamakuru, Ubugeni n’Umuco, kikaba cyakiriwe n’abanyeshuri nk’igihangano gifite agaciro gakomeye mu kubungabunga amateka n’umuco by’u Rwanda.
Teta Umuhoza wanditse icyo gitabo aganira na Ukweli Times yavuze ko ababazwa cyane no kubona hari abantu bagitekereza ko u Rwanda rutagira amateka menshi yo kwandikwaho, avuga ko rufite byinshi bikwiye kwandikwaho isi yose ikabimenya.
Teta yavuze ko ari ngombwa ko Abanyarwanda batuye mu gihugu cyangwa se hanze yacyo bandika inkuru zivuga ku mateka y’u Rwanda hamwe n’inkuru zishingiye ku migani, imigenzo n’ubumenyi gakondo bw’Abanyarwanda kugira ngo bisigasirwe ndetse bimenyekane hirya no hino ku isi.
Yagize ati "Mbabazwa cyane no kubona bamwe muri twe tucyumva ko nta mateka dufite twakandikaho. Ubu koko twemere Kenya, Tanzania n’ibindi bihugu bituyobore mu mwandikire kandi natwe tubishoboye? Nifuza ko natwe hano iwacu mu Rwanda twagira umwanditsi mwiza nka Ngugi wa Thiong’o cyangwa se abandi wenda natwe bidufashe kumenyekanisha umuco wacu hirya no hino ku isi."
Teta Umuhoza avuga ko amaze imyaka irenga 10 akora umwuga wo kwandika. Ubwo yawutangiraga, yandika inkuru zisanzwe z’urwenya zizwi nka byenda gusetsa, nyuma akaza guhitamo kwandika inkuru zivuga ku mateka y’u Rwanda ndetse akazandika mu rurimi rw’Ikinyarwanda kugira ngo abatumva ururimi rw’Icyongereza n’Igifaransa nabo bisange muri ibyo bitabo yandika, bityo akaba atekereza ko ibitabo bye yandika bizafasha kurinda umuco n’amateka y’u Rwanda.
Uretse ibijyanye no kwandika, Teta yavuze ko yigeze gukora mu burezi ubwo yabaga muri Canada ndetse no mu Bufaransa aho atuye ubu, ndetse ko yakanakoreye ibitangazamakuru bikomeye hano ku isi nka BBC n’ibindi.
Ni igitabo yise Ejo, kikaba gikubiyemo inkuru 11, ariko zikaba zibarwa n’abagore. Izo nkuru ziri muri icyo gitabo zigaragaza uburyo ubuzima bw’abagore bwahinduwe n’amateka y’ibihe bitandukanye ariko bakaza guhabwa ijambo kubera ubuyobozi bwiza.
Zimwe muri izo nkuru zigaruka ku byabaye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, izindi zikavuga ku byabaye mu gihe cya Jenoside, mu gihe izindi zivuga ku rugendo rwo kwiyubaka nyuma yayo.
Dr Venuste, umwe mu bayobozi bari bahagarariye abandi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye muri iryo murikwa ry’icyo gitabo, yashimiye umwanditsi Teta avuga ko ari urugero rwiza ku rubyiruko rw’Abanyarwanda mu gukoresha impano zabo mu gusigasira amateka n’umuco w’igihugu.
Teta, nyiri gitabo cyamuritswe, avuga ko cyitezweho kwifashishwa mu burezi no mu gusobanura amateka y’u Rwanda mu buryo bwimbitse, ndetse ko giteganyijwe no gushyirwa mu nzu ndangamurage n’amashuri yigisha iby’amateka n’umuco w’igihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









