Ukraine yavuze ko Putin arimo kureba inyungu ze nyuma yo gutangaza agahenge k'iminsi itatu

Apr 28, 2025 - 19:14
 0

Umunyamabanga w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko niba koko u Burusiya bushaka amahoro bugomba guhita guhagarika ibitero bukomeje kugaba.

Aka gahenge Putin yatangaje ni mu rwego rwo kugirango bizihize isabukuru y’imyaka 80 Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti zimaze zitsinze mu ntambara ya kabiri y'isi yose.

Kreml yavuze ko guhagarika imirwano amasaha 72, bizatangira guhera ku ya 8 Gicurasi kugeza mu mpera za taliki 10 maze asaba Ukraine ko nayo yahagarika imirwano.

Iti:" Muri iki gihe imirwano yose izahagarikwa.Uburusiya busaba Ukraine  gukurikiza iyo ntambwe."

Kreml yavuze ko mu gihe habaye kugaba ibitero ku ruhande rwa Ukraine mu gihe cy'ako gahenge  , ingabo z’Uburusiya zizatanga igisubizo “gihagije kandi cyiza”.

Umunyamabanga w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, yavuze ko niba koko u Burusiya bushaka amahoro bugomba guhita guhagarika ibitero bukomeje kugaba, ariko nanone ngo nta mpamvu igaragara yatuma Uburusiya butegeka agahenge k'iyi minsi nyamara yaranze kubahiriza agahenge k'iminsi 30.

 Ati: "Niba koko Uburusiya bushaka amahoro, bugomba guhita buhagarika umuriro. Kuki dutegereza kugeza ku ya 8 Gicurasi? Niba imirwano ishobora guhagarara kuri ayo mataliki kuki n'ubundi iminsi 30 y'agahenge yo ita kubahirizwa."

Amerika yari yasabye impande zombi ko yahagarika imirwano mu gihe cy'iminsi 30, ariko nta ruhande na rumwe rwabyubahirije kugeza ubwo Donald Trump yise Zelenskyy Gashozantambara.

.

Apr 28, 2025 - 19:39

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.