
Senateri yahagaritswe mu kazi azira kurega Perezida wa Sena wamusabye igitsina
Abasenateri bo muri Nijeriya bahagaritse umusenateri witwa Natasha Akpoti-Uduaghan amezi atandatu atajya mu kazi, nyuma yo gutanga ikirego ashinja perezida wa sena ko yamusabye igitsina.
Ubwo yatangaga iki kirego, komite ishinzwe imyitwarire yasabye Uduaghan ko yahagarikwa amezi atandatu kuko ngo basanze arimo guharabikana.
Impirimbanyi mu baharanira uburenganzira bw'umugore ,Hadiza Ado ,yabwiye BBC ko ihagarikwa rya Senateri Uduaghan ribabaje kuko atagakwiye guhohoterwa ngo n'atanga ikirego ahagarikwe..
Madamu Ado washinze umuryango urengera abagore n’abana, yavuze ko agiye gukora ibishoboka byose hagakorwa iperereza ryimbitse bityo uyu musenateri arenganurwe. Ati “Twakurikiranye cyane ibyabereye mu Nteko kandi twizera ko iperereza ku birego bya Natasha rizakorwa neza.”
Mu basenateri 109, bane gusa ni abagore.Byumvikane ko hasigayemo batatu kuko umwe yahagaritswe.
Ku wa gatatu, amatsinda abiri y’abigaragambyaga, yateraniye ku Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko , Abuja , bavuga ko Perezida wa Sena agomba kwegura.