Abandi Banyarwanda 511 batahutse bavuye muri Congo
Ku wa Kane tariki 20 Ugushyingo 2025, u Rwanda rwakiriye abandi baturage 511 batahutse ku bushake bwabo, bari mu miryango 152, bavuye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Aba bantu bose bakigera mu Rwanda bakiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ndetse bamaze kwakirwa, bahise bakomereza mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi kugira ngo bandikwe banahabwa n’amakuru ku Rwanda.
Aba banyarwanda bahise buzuza umubare w’abantu 5,612 bamaze gutaha mu Rwanda baturutse muri DRC muri uyu mwaka wa 2025.
Muri aba bantu batahutse harimo abatahutse 252 bari bakiriwe by’agateganyo mu nkambi ya Kijote bafashijwe kujya mu Turere bakomokamo, bahabwa amafaranga, ibiribwa, bishyurirwa n’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, mu rwego rwo kubafasha kumenyera imibereho mishya mu Rwanda.


Kinyarwanda
English
Swahili









