issa
Rusizi: Abaturage bari kwiyubakira muhanda wa kaburimbo uzatwara miliyoni 320 Frw

Nov 1, 2025 - 11:24
 0

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu Kagari ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe bari kwiyubakira umuhanda wa kaburimbo ureshya n’ibilometero 2,2 uzuzura utwaye miliyoni 320 Frw, bavuga ko imirimo y’icyiciro cya mbere cy’uyu muhanda kigeze kuri 50%.

Abo baturage bo mu mudugudu wa Karangiro n’uwa Cyunyu batangiye bisenyera ibipangu kugira ngo babone ubutaka bwo kwaguriraho umuhanda mu rwego rwo kwigira no kwishakamo ibisubizo.

Mu Ukuboza 2023 ni bwo Ziriwa Viateur yagize iki gitekerezo, akigeza kuri bagenzi be, abona bacyakiriye neza. Ni igitekerezo yagize biturutse ku kuba abafite imodoka zinyura muri uyu muhanda baragorwaga no kubisikana kuko wari muto kandi urimo ibinogo byinshi.

Uyumugabo Ziriwa yavuze ko imirimo yo gukora uyu muhanda igeze kuri 55% ndetse ko bamaze gukoresha agera kuri miliyoni 70 Frw, ashimira Akarere ka Rusizi kabahaye igitaka cyo gutsindagira uwo muhanda.

Yagize ati “Akarere kaduhaye laterite, katuvaniraho imisoro, twiyishyurira ingurane z’ibipangu umuhanda wagonze. Ubu twamaze kuyishyiramo turanayitsindagira, turi gukora inzira z’amazi, nituzirangiza tuzashyiraho kaburimbo”.

Aba baturage bishimira ko mu gice bamaze gukora, umuhanda umeze neza, imodoka zibisikana nta kibazo kandi hakaba nta n’ibinogo birimo.

Biteganyijwe ko uyu muhanda uva ahitwa ku Badive ukagera ku biro by’Umurenge wa Gihundwe uzuzura utwaye arenga miliyoni 320 Frw.

Karuranga Aloys wari warakoze undi muhanda wa metero 10 wenyine, uyu muhanda abaturage bari kwikorera waragonze igipangu cye, yigomwa metero kare 140, ibintu avuga ko ari ishema kuri we kuko ari inshingano y’umuturage gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Ati “Numva binshimishije kuko ahantu hageze umuhanda wa kaburimbo ikibanza cyawe kigira agaciro. Ibyo rero buri wese yakagombye kubyumva. Kugenda mu muhanda mwiza ni iby’agaciro, ikindi igihugu ni icyacu nitwe tugomba kucyubaka”.

Mukabakiriho Thacienne, uyu muhanda abaturage bari kwikorera wagonze igipangu cye n’inzu y’ubucuruzi. Byabaye ngombwa ko igipangu cye bagisenya bakigiza inyuma inzu y’ubucuruzi arayihomba kandi ibi byose ntiyigeze abisabira ingurane.

Ati “Nabonye ko iterambere ari ryiza, numva ntashyira amananiza kuri bagenzi banjye bagize igitekerezo cyiza cyo kudushishikariza kwikorera uyu muhanda”.

Nzayituriki Theoneste, avuga ko umuco mwiza batozwa na Perezida wa Repubulika wo kwigira no kwihesha agaciro, no kuba i Kigali hari abaturage biyubakiye imihanda basanze nabo i Rusizi bishoboka.