issa
Afurika y’Epfo: PAM igiye kuzinga utwangushye kubera Donald Trump

Mar 5, 2025 - 19:11
 0

Nyuma y’uko Donald Trump agiye ku butegetsi agatangaza ko agiye guhagarika inkunga ku bihugu bitandukanye, bimwe muri ibyo byahagarikiwe inkunga byatangiye kugerwamo n’ingaruka z’iyo gahunda.

Muri Afurika y’Epfo, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) kuri uyu wa mbere ryatangaje ko rigiye gufunga imiryango kubera ibura ry’amafaranga yo gukomeza imirimo.

Kimwe cya kabiri cy’amafaranga PAM yakoreshaga yatangwaga na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Gusa perezida Donald Trump w’Amerika aheruka guhagarika inkunga Amerika yatangaga muri gahunda zitandukanye hirya no hino ku Isi, muri gahunda ye yise “Amerika mbere na mbere”.

Umuvugizi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa mu karere k’Afurika, Tomson Phiri, yatangaje ko PAM igiye guhuza ibikorwa byakorerwaga muri Afurika y’amajyepfo n’iy’uburasirazuba byose bigakorerwa i Nairobi.

Yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko izi mpinduka nta ngaruka zizagira ku mikorere muri Afurika y’Epfo aho uyu muryango ufasha ababarirwa muri za miliyoni bazahajwe n’amapfa.

Gusa yanze kugira icyo avuga ku kibazo cy’uko uku gufunga imiryango byaba byatewe n’uko Perezida Trump w’Amerika yahagaritse inkunga yahatangaga.

Ubutegetsi bwa perezida Trump bugiye guhagarika 90 ku ijana y’inkunga Amerika yatangaga mu mahanga agera kuri miliyari 58 zamadolari y’Amerika.