issa
Uko moto ziri mu bitunze benshi i Kigali (Amafoto)

Jun 19, 2025 - 11:25
 0

Moto ni ikinyabiziga gikoreshwa na benshi mu Mujyi wa Kigali ndetse ibi bikayiha ubuhangange bwo kuba kimwe mu bitunze abantu benshi muri uyu mujyi utuwe n’abarenga miliyoni 1.2.

Mu mihanda inyuranye y’uyu Mujyi hakoreramo moto zirenga ibihumbi 12, zikora umunsi ku wundi zose zibumbiye mu makoperative atanu.

Ubu bwinshi bw'izi moto zo muri Kigali, ntibusigana no kuba ari zo usanga zitunze umubare mwinshi uhereye kuri ba nyirazo, abazitwara bazikodesheje cyangwa bazipatanye, aho bahahira, aho bakodesha, abazisoresha, abazikorera isuku n’abandi.

Iyo uganiriye n’abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, bakwibwira ko basanga muri Kigali moto aricyo kinyabiziga gitunze abantu benshi kurusha ibindi byose byinjiza amafaranga.

Bemeza ko n'abafite restaurent mu Mujyi wa Kigali benshi bakijijwe n'abamotari kuko restaurent bahisemo kujya bariramo nyirayo ahita ahakirira.

Mutabaruka John utuye mu Murenge wa Kimisagara, we yagize ati "Abamotari dutunze benshi uzarebe n'umuntu ufite restaurent uburyo iyo yahiriwe n'abamotari bakamukunda uburyo ahita akira kubera ukuntu bose ariho bajya kurira."

Yongeyeho ko ibi biterwa n'uko iyo umumotari byamuhaye serivise neza bakamuha ibiryo bimuhaza agenda abibwira bagenzi be akanabashishikariza kujya baza gufatira ifunguro muri iyo restaurent.

Nzaramba Yves, nawe ni umumotari umaze imyaka itanu atwara moto ndetse wemeza ko imufasha gutunga abana be babiri akanakora ibindi bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Ati “ Iyi moto ureba niyo yatumye nubaka inzu yanjye nashaka umugore ikindi kandi abana bose bariga ni nayo ibahahira.”

Uretse abamotari, hari n'abandi bantu moto zitunze bazitwara rimwe na rimwe bita abarobyi.

Moto zitunze abazoza n'abazikanika

Abamotari benshi mu Mujyi wa Kigali bakodesha inzu babamo, bahaha buri munsi mu dusanteri. Ba nyiri nzu n’aho abamotari bahahira bemeza ko kuba aka kazi gahari bituma imikorere igenda neza.

Umugore ufite restaurent mu Biryogo mu Murenge wa Biryogo yagize ati "Abamotari nibo bakiriya banjye b'imena kuko ku munsi nakira abagera ku 100, sinjya mbura ibihumbi 100 ninjiza ku munsi none se uko uri kubibona iyo baba batajya baza kurira aha nari kuba ninjiza ayo mafaranga?"

Undi mugabo ucuruza ikawa mu Marangi mu Biryogo nawe, avuga ko abakiriya be benshi ari abamotari.

Ati "Icyiza cy'abamotari n'uko iyo umafashe neza ejo agaruka akuzaniye undi gutyo gutyo kuko baba baziranye nka njye rwose mbabuze sinacuruza.

Umwana wibera mu Muhanda witwa Damascene Twagiramungu, nawe yemeza ko abana benshi bo mu muhanda batunzwe no guhanagura moto.

Ati “ Njye Ku munsi mpanagura moto zigera nko kuri 20 ku buryo ntajya mbura ibihumbi 3 byanjye nkura mu bamotari Ku munsi wowe se urumva moto nanjye itantunze?"

Moto zifatiye runini abazitunze

Byumvuhore Patrick, ni umugabo wemeza ko atunze moto enye unashimangira ko zimaze kumugeza kuri byinshi. 

Ati “Nahereye kuri moto imwe ndayikoresha imyaka ibiri nyikuramo indi ubu mu myaka umunani maze ntangiye gushora mu bya moto maze kugira enye kandi nta mwenda wa banki mfite."

Uretse kuba moto zitunze benshi zinatanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry'igihugu kuko zinasora mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) buri mezi atatu.

Jun 19, 2025 - 15:37