Davido yatangaje amatariki y'ibitaramo bizahera I Los Angeles
Davido washyize hanze album ya Gatanu yise 5Ive yateguje abafana be ingengabihe yo kuzenguruka imigabane imwe iyumvisha abafana be uwo muzingo.
Davido washyize hanze album ya Gatanu yise 5Ive yateguje abafana be ingengabihe yo kuzenguruka yumvisha abafana be uwo muzingo.
Ni ibitaramo azatangira ku itariki 13 Nyakanga 2025 I Los Angeles. Abahanzi barimo Victony, Odumodublvck, Morravey bazamufasha muri ibyo bitaramo. Morravey abarizwa muri Label ya Davido yitwa DMW.
Yamenyekanye mu 2023 nyuma y'uko agaragaye kuri album ya Kane ya Davido yitwa "Timeless" ku ndirimbo yitwa 'In The Garden '.
Nyuma yaje gushyira hanze EP ahita aba mu bahanzi bagomba guhangwa amaso mu muziki wa Nigeria.
Davido azakorera ibitaramo 10 muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, azakorera kandi ibitaramo bibiri muri Canada. Azataramira mu Bwongereza kuri Tottenham Hotspur Stadium yakira ibihumbi 60.


Kinyarwanda
English
Swahili









