Al Hilal Omdurman muri Shampiyona y’u Rwanda ishobora kuzajya ikoresha ikipe ya kabiri cyangwa iya Gatatu
Umutoza wa Al Hilal Omdurman, Laurent Aurelian, yaciye amarenga yo kuzajya akoresha ikipe ya Kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda ikipe ya mbere ikajya ikoreshwa muri CAF Champions League.
Ku wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025, ikipe ya Al Hilal Omdurman yo muri Sudani yakinnye umukino wa CAF Champions League na USM Alger urangira yitwaye neza itsinda ibitego 2-1.
Ni umukino wari uryoheye ijisho ndetse ushimishije ku bari muri Sitade Amahoro bitewe n’imikinire ndetse n’abakinnyi b’abahanga aya makipe yombi asanzwe afite.
Nyuma y’umukino mu kiganiro n’itangazamakuru, Umutoza wa Al Hilal Omdurman, Laurent Aurelian, yagarutse ku bakinnyi be ndetse no kuba bemerewe na CAF gukina shampiyona y’u Rwanda. Uyu mutoza yavuze ko ikipe ye nubwo igiye kwitegura gukina na Police FC mu mukino wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda, azakina adafite abakinnyi be bamwe bakomeye bazaba bagiye mu ikipe z’ibihugu byabo.
Yagize ati “ Ku mukino urakurikira tuzakina na Police FC. Ni umukino ukomeye kuko tuzawukina tudafite abakinnyi benshi barajya mu makipe y’igihugu, bashobora kuba 11 cyangwa 12, ariko dufite abandi bakinnyi beza. Mfite icyizere ko tuzajya dukina umukino ku mukino.”
Al Hilal Omdurman igiye gutangira gukina shampiyona y’u Rwanda, ariko kandi iracyanakina amatsinda ya CAF Champions league. Akenshi iyo bigeze mu bihe nk’ibi umutoza ashobora guhitamo kujya akoresha ikipe ikomeye mu irushanwa rikomeye indi akajya ayifashisha mu irushanwa abona ridafite imbaraga nyinshi.
Umutoza wa Al Hilal mu kiganiro n’itangazamakuru, yaciye amarenga yo gukoresha ikipe ya kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda. Uyu mutoza yavuze ko afitiye icyizere abakinnyi be bose, ndetse ko muri Shampiyona ashobora kuzajya akoresha abo yifuza kugira ngo bose bazajye babona umwanya wo gukina bakomeze bagume ku rwego rwiza kuko nta kipe ya mbere cyangwa iya kabiri afite.
Yagize ati “ Nta kipe ya mbere cyangwa iya kabiri mfite. Mfite abakinnyi 30 bose bafite amahirwe angana, kandi ndabubaha. Ubu ntituzaba dufite bamwe bajya mu makipe y’igihugu, bityo abandi batakinnye uyu munsi bazakina. Bose ni abakinnyi bacu, bakorana nanjye buri munsi, kandi bazakora ibishoboka byose.”
Muri uyu mukino wahuje ikipe ya Al Hilal na USM Alger yagaragayemo imvururu nyinshi cyane ndetse hitabazwa Police y’u Rwanda yinjira mu kibuga guhosha izi mvururu wavuga ko zari zitangijwe n’abasore ba Al Hilal Omdurman.
Laurent Aurelian yatangaje ko mu mukino hagomba kuzamo kubahana ndetse ko asaba imbabazi abafana, itangazamakuru ndetse n’abandi ku byabaye byose kuko abona ibyabaye bidakwiye.
Yagize ati “ Njye nk’uwutoza, nubahisha abo duhanganye. Buri gihe mvuga neza kuri bo kuko ni ibisanzwe, tugomba kubahana. Ndasaba imbabazi ku ruhande rwanjye. Sinzi ibyo bakoze, ibyo ntibimpangayikishije, ariko ku ruhande rwanjye ndasaba imbabazi abantu, itangazamakuru n’abafana baje kureba umukino. Ibintu nka biriya ntibikwiye kuba ku kibuga.”
Kwishimira intsinzi kw’abakinnyi ba Al Hilal SC bajya imbere ya USM Alger, umutoza yabifashe nk’ibisanzwe nubwo ari byo byatumye izi mvururu zigera kuri uru rwego.
Yagize ati “ Iyo utsinzwe, ubyemera nk’umugabo, ukavuga ngo hari undi mukino uzaza kandi tuzagerageza gutsinda iyo tuzahura. Ariko kurwana cyangwa gukora ibintu nka biriya, Simbyemera. Nubwo wenda hari abakinnyi bacu bishimiye imbere yabo, ibyo ni ibisanzwe. Kujya kushimira intsinzi, ntabwo byakozwe kugira ngo tubababaze, ni amarangamutima y’abakinnyi kandi tugomba kubyubaha. Ariko nabwiye abakinnyi banjye ko tudakwiye gukora ibintu nka biriya. Turi hejuru yabyo, tugomba gukina umupira.”
Umukino ukurikiye Al Hilal Omdurman izawukina ku itariki 26 Ugushyingo 2025. Ni umukino wa Shampiyona izakina na Police FC. Uyu mukino bivugwa ko uzabera kuri Sitade Amahoro ariko hashobora kuba impinduka ukazanwa kuri Kigali Pele Stadium.
Al Hilal Omdurman yemerewe gukina Shampiyona y'u Rwanda


Kinyarwanda
English
Swahili









