issa
Inzara n’amasasu bikomeje guhitana abaturage muri Gaza

Aug 3, 2025 - 17:25
 0

Ingabo za Isiraheli zishe Abanyapalestina bagera kuri 23 kuri iki Cyumweru, mu gihe bashakaga gufashwa ngo bahabwe ibiribwa muri Gaza, nk’uko bitangazwa n’abaganga n’ababonye ibyabaye. Ibi byabereye hafi y’ahantu hatandukanye hatangirwa inkunga, mu gihe ikibazo cy’ibiribwa gikomeje gukomera kandi impfu ziterwa no kubura ibyo kurya zikiyongera.

Ababonye ibyabaye bavuze ko habayeho kurasa hafi y’aho inkunga zitangirwa, bamwe bavuga ko ingabo zarashe ku bantu bashonje bari mu nzira berekeza ku biribwa, harimo muri Teina, Morag na Shakoush, aho ibitaro bya Nasser byakiriye imirambo myinshi.

Mu gice cya Gaza yo hagati, abandi bantu batanu bishwe, 27 barakomereka ubwo bari kugerageza kugera ku biribwa hafi y’umuhanda wa Netzarim, nk’uko byatangajwe n’ibitaro bya Awda.

Amakuru dukesha AP News avuga ko, Ababonye ibyabaye bavuze ko ingabo zageragezaga guhagarika abaturage ntibegere ahatangirwa inkunga, hanyuma zikabarasaho, ibintu bimaze iminsi bivugwa mu bice bitandukanye bya Gaza aho benshi bamaze kuhasiga ubuzima bashaka ibyo kurya.

Kuva ku wa 27 Gicurasi kugeza ku wa 31 Nyakanga, Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abantu 859 bishwe hafi y’aho inkunga itangirwa, abandi benshi bakicirwa mu nzira zinyuramo amakamyo y’inkunga. 

Ibi byabaye mu gihe ikibazo cy’inzara gikomeje kwiyongera muri Gaza, aho minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abandi bantu 6 bakuru bapfuye mu masaha 24 ashize bazize kubura ibyo kurya. Kuva batangiye kubarura impfu z’abakuze mu mpera za Kamena, hamaze gupfa 82, mu gihe abana 93 bamaze gupfa bazize inzara kuva intambara yatangira mu 2023. Inkunga ikomeje kuba nke kandi inzira ziyigezaho zikaba ziri mu kaga, bigatuma ikibazo cy’ubuzima bwa muntu muri Gaza gikomeza gukomera.