issa
MINEMA yatangaje ko imvura yaguye yahitanye abantu 5

Aug 18, 2025 - 19:28
 0

Imibare ya Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ivuga ko, imvura nyinshi irimo inkuba n'umuyaga yaguye mu Rwanda hagati ya tariki 11 kugeza ku ya 18 Kanama 2025, yahitanye abantu batanu, ikomeretsa abandi 13 ndetse yangiza ibikorwaremezo bitandukanye birimo amazu, uruganda n'ibiraro.

Iyi Minisiteri ivuga ko ibihe nk'ibi by'imvura igwa mu mpeshyi, biterwa n'imihindagurikire y'ibihe. 

Nk’uko bigaragazwa na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa y'Ubutabazi, muri rusange habaye ibiza 23 mu gihe cy’iminsi umunani, byiganjemo ibyatewe n’inkuba. Abantu batanu bishwe n'inkuba zikomeretsa abandi 13, ndetse zinangiza inzu 1, zica inka 3, zangiza n'ubuhunikiro bw'imyaka bubiri .

Uretse ibi biza n'inkuba, umuyaga mwinshi wagaragaye muri iki gihe, wangije amazu atandatu, inkongi y’umuriro yabayeho na yo yibasira uruganda rumwe rwo mu Karere ka Kicukiro, hakaba n'amazu ane yahiye, ndetse n’imyuzure imwe yabaye isenya ibiraro bibiri.

MINEMA igaragaza ko uturere twibasiwe cyane muri ibi bihe, harimo aka Burera aho inkuba yishe abantu babiri, naho muri Kamonyi, ibiza bine byabaye bisenya amazu atandatu n'abantu batatu barakomereka.

Uturere twa Nyamasheke na Rusizi natwo twagaragayemo ibiza, aho buri karere kabayemo bitatu byasize bisenye ikiraro muri buri ruhande, ndetse bigahitana n'umuntu umwe muri Rusizi, wishwe n'inkuba, hanangirika amazu abiri. Mu Karere ka Nyamasheke kandi ho hakomeretse abantu 8, hangirika n'inzu imwe.

Iminsi ibiri ku matariki ya 17 na 18 Kanama,yaranzwe n'imvura idasanzwe, habayeho ibiza byateje ingaruka nyinshi mu turere twa Burera, Kamonyi na Rutsiro, aho ibiza 11 byabayeho byahitanye abantu batatu bigakomeretsa abandi 11, amazu agera kuri arindwi arasenyuka ndetse umwuzure usenya n'ikiraro kimwe.

Iyi Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ivuga ko izi ngaruka ziri guturuka ku mvura idasanzwe yaguye muri iki gihe cy’impeshyi,ndetse igasaba abaturage gukaza ingamba zo kwirinda zirimo kugenzura no gusana amazu ashaje, kuzirika ibisenge, kubaka fondasiyo z'amazu zikomeye, gutera ibirwanyasuri no gusukura inzira z’amazi, ndetse no kugendera kure ibiti, insinga n’imiyoboro y’amashanyarazi mu gihe imvura igwa.

Mu byo MINEMA isaba kandi, harimo kwirinda gucomeka ibyuma by'ikoranabuhanga mu gihe imvura iri kugwa.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

MINEMA yatangaje ko imvura yaguye yahitanye abantu 5

Aug 18, 2025 - 19:28
Aug 18, 2025 - 19:54