Kayonza: Umusaza arakekwaho gusambanya umwuzukuru we w’imyaka 8
Umusaza wo w’imyaka 65 wo mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza akekwaho gusambanya umwuzukuru we w’imyaka 8 y’amavuko.
Umusaza wo mu Murenge wa Rukara w’imyaka 65 akekwaho gusambanya umwuzukuru we w’imyaka umunani mu Karere ka Kayonza.
Ibi byabereye mu Mudugu wa Kabari I mu Kagari ka Rwimishinya, mu Murenge wa Rukara.
Abaturanyi b’uyu musaza bavuze ko batewe agahinda n’ibyo yakoze baboneraho gusaba ko hakoreshwa imbaraga agashakishwa kuko nyuma yo kubikora yahise aburirwa irengero.
Umwanzaganye Maria, umugore w’uyu musaza, yabwiye TV1 ko nyuma yo kumenya ayo makuru yihutiye kujyana umwuzukuru we kwa Muganga agasuzumwa ndetse akanahabwa imiti.
Yagize ati “Nageze hano nsanga uwo mwana nta wuhari, mbajije sekuru arambwira ngo umwana yatwaye ibiceri byari bihari arabijyana. Nahise nshakisha uwo mwana, musanga aho yari ari kwa se wabo. Mubajije impamvu yatwaye ibyo biceri ambwira ko atabitwaye ahubwo ngo sogokuru ni we wankanze ndigendera. Yambwiye ko yanuye imyenda ayijyanye mu cyumba sekuru ahita amwambura ikariso. Ni ko yambwiye ni nako yabwiye RIB n’abaganga, amukorera n’ibindi njyewe sinabisubiramo ibyo yamukoreye.”
Yakomeje agira ati “Umusaza naraje mbimubajije mbona yishyize hejuru ntashaka no kunyumva… ubwo bwarakeye umwana mujyana kwa muganga baramusuzuma bamuha imiti, baduha n’igipapuro tujyana kuri RIB ya Rukara.”
Abaturanyi bavuga ko kuba musaza yarahisemo guhunga bigaragaza ko yaba yarakoze ayo mahano ndetse akwiye gushakishwa kugira ngo abazwe ibyo yakoze.
Umuyobozi w’isibo yagize ati “Umusaza w’imyaka 65 gufata umwana w’imyaka umunani ari n’umwuzukuru we ni ibibazo bitoroshye. Kubyakira natwe byaratugoye.”
Undi nawe yagize ati “Ikibazo cyabayeho kiremereye ni uko yahise atoroka, byumvikane ko icyo yatorotse ari icyaha. Ubundi umuntu atoroka icyaha yakoze. Twebwe byaranatubabaje, umugabo wari ufite abagore babiri ntabwo bari bamuhagije? Ibintu yakoze ni amakosa naze abihanirwe.”
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu ndetse n’iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga nabwo igihano kiba igifungo cya burundu.


Kinyarwanda
English
Swahili









