Abanyarwanda bari muri Bahrain na UAE bashaka guhunga intambara bagiye gucyurwa
Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yatangaje ko Abanyarwanda bari muri iki gihugu na Bahrain bifuza gutaha bitewe n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, bagiye gufashwa.
Ku wa 6 Werurwe 2026, Nibwo Rwanda muri iyi Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yasobanuye ko iri gukorana na sosiyete ya RwandAir n’izindi nzego bireba kugira ngo Abanyarwanda baba muri ibi bihugu bacyurwe.
Iti "Ambasade irabamenyesha ko iri gukorana na sosiyete y’igihugu, RwandAir, n’inzego bireba mu gutegura ingendo zibacyura. Abanyarwanda bose bifuza gucyurwa barasabwa kwiyandikisha kuri Ambasade vuba bishoboka."
Ambasade y’u Rwanda yasobanuye ko kugeza ubu, nta Munyarwanda uragirira ikibazo muri iyi ntambara, kandi ko ihora yiteguye guha abenegihugu ubufasha bwose bakeneye.
Iyi ntambara yatangijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel tariki ya 28 Gashyantare 2026, ubwo byatangiraga kugaba ibitero by’indege na misile i Tehran. Umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran, IRGC, na wo watangiye gusubiza guhera uwo munsi.
Iran iri kurasa muri Israel no mu bindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo ibigo bya gisirikare bya Amerika birimo UAE, Arabie Saoudite, Qatar, Iraq, Koweit, Bahrain na Syria, ifite intego yo kubisenya burundu.
Amerika n’ibi bihugu biri kwifatanya mu gupfubya misile za Iran no guhanura drones zayo byifashishije ubwirinzi buhambaye nka Patriot na THAAD, abaturage babyo bagasabwa kujya mu bwihisho bwizewe mu rwego rwo kwirinda kuhaburira ubuzima.
Ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bikorana na Amerika biri gushinja Iran ko ibitero byayo biri kurenga ibikorwaremezo bya gisirikare, bikangiza ibikorwaremezo bya gisivili birimo ibibuga by’indege, amahoteli n’inganda zitunganya peteroli na gaz.
Nta cyizere cy’uko Uburasirazuba bwo Hagati buzabona agahenge vuba kuko Amerika na Israel byarahiriye gukomeza kurasa muri Iran kugeza bisenye burundu ibikorwaremezo by’ingufu za nucléaire, misile ziraswa mu ntera ndende n’inganda zazo.
Umuryango Red Crescent utabara imbabare watangaje ko kugeza ku wa 6 Werurwe, ibitero bya Amerika na Israel muri Iran bimaze gutwara ubuzima bw’abantu 1332. Imibare yo ku wa 3 Werurwe igaragaza ko abapfiriye mu bindi bihugu byagizweho ingaruka n’iyi ntambara barenga 80.


Kinyarwanda
English
Swahili









