issa
Kigali: Mu mezi atatu i Kigali habaye impanuka zirenga 300 zirimo ebyiri zikomeye

Nov 17, 2025 - 17:01
 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi atatu (Kanama-Ukwakira) ashize mu Mujyi wa Kigali habaye impanuka zigera kuri 300, ndetse bamwe baziburiramo ubuzima.

Ibi Polisi Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yabitangaje, ku uyu wa Mbere tariki ya 17 Ugushyingo, ubwo mu Mujyi wa Kigali hatangizwaga ku mugaragaro ubukangurambaga bwa Turindane- Tugereyo Amahoro, mu gukangurira abakoresha umuhanda barimo abatwara ibinyabiziga n’abanyamaguru kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda amakosa ateza impanuka.

Muri ubu bukangurambaga bwabereye Magerwa i Gikondo, ahari hateraniye abaturage batandukanye barimo abamotari, abanyonzi n’abatwara amakamyo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko impanuka zibera mu Ntara ndetse izibera mu Mujyi wa Kigali zikunze kubera mu Mujyi wa Kigali zigaragaramo abamotari kandi izagirwagamo uruhare n’abanyonzi zagabanutse.

Yagize ati “Mu mezi atatu ashize twagize impanuka zigeze kuri 300 hano mu Mujyi wa Kigali ariko n’impanuka zisanzwe mbega zidakomeye cyane.”

Yashimangiye ko muri zi mpanuka zabaye muri aya mezi atatu nta modoka n’imwe itwara abagenzi yigeze ikora impanuka.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, we yaopmeje kwibutsa abakoresha umuhanda ibyo bakwiriye kwirinda kugira ngo kwiyongera kw’impanuka gucogore.

Yagize ati “Umuyobozi w’ikinyabiziga akwiriye kwirinda kurangara mu muhanda nk’urugero igihe ugiye kujya ku kazi ugomba guhaguruka witeguye ukajyayo ariko ukirinda kurangara, ugomba kwirinda umuvuduko utemerewe bitewe n’umuhanda, kwirinda gusuzugura ibyapa bibwiriza mu muhanda.”

Yongeyeho ko mu bindi bintu bikomeye abantu bakwiriye kwirinda harimo gukoresha telefone kubera ko iyo umuntu akoresha telefone igihe atwaye bishobora gutuma habaho impanuka ndetse no kwirinda kunywa ibisindisha igihe batwaye ibinyabiziga.

Abamotari nabo bari baje ari benshi

Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku ruhare ikomeje kugira mu kugabanya impanuka mu gihugu binyuze muri ubu bukangurambaga bukorwa ahantu hatandukanye.

Yagize ati “Turashimira ubuyobozi bwa polisi ku bukangurambaga bahora bakora dufatanyije kugira ngo turusheho kugira umutekano wuzuye kandi usesuye. Iyi gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro ni ikimenyetso kigaragaza ubufatanye hagati y’inzego za Leta, inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano kugira ngo turusheho kugira umutekano wuzuye kandi usesuye.”

Yakomeje kugaragaza ko hari ibikorwabirimo gukorwamu rwego rwo kugabanya urujya n’uruza rw’imodoka mu rwego rwo kugabanya impanuka rurimo ibijyanye no kubaka  umuhanda uherereye mu Giporoso uzajya woroherereza abatuutse mu Ntara y’Iburasirazuba kugera i Kigali.

Meya w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva yasabye abashoferi b’amakamyo kujya bajya guhagaritsa ibijyabiziga byabo i Masoro ahubatse parikingi mu kwirinda akajagar no guteza akavuyo mu muhanda kubera ko nabyo bri mu biteza impanuka ndetse nabneraho gusaba abashoferi kubaha no gukurikiza ibyapa byashyizwe ku mihanda kuko aribyo bibayobora.

Imibare igaragaza ko impanuka mu Rwanda zigenda ziyongera cyane kubera ko nko mu 2021 habaye impanuka 621, mu 2022 zigera kuri 676, mu 2023 zigera kuri 761, mu 2024 ziba 751 mu gihe mu mezi icyenda ya 2025 zageze kuri 719.